Ku wa Gatanu, tariki 26 no kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 ni bwo bose bahawe ibyo bagombwa.
Aba bakinnyi bari bahagaritse imyitozo yo ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, bavuga ko nibatabishyura ibirarane by'uduhimbazamusyi bababereyemo tw'imikino ine batazakina na Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa nyuma kuri Stade ya Nyagatare bahimba 'Gologota'.
Ubuyobozi bw'Ikipe bwabishyuye ibirarane byose by'imikino ine bingana n'ibihumbi 160 Frw.
Sunrise FC iheruka kugabanyiriza Kiyovu Sports amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona mu mukino yayitsinzemo igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Uganda Yafesi Mubiru i Nyagatare.
Mbere y’uwo mukino, abakinnyi ba Sunrise FC bari basezeranyijwe ko bari bukubirwe kabiri agahimbazamusyi basanzwe bahabwa kakava ku bihumbi 35 Frw kakagera ku bihumbi 70 Frw gusa barategereje amaso ahera mu kirere.
Si uyu mukino gusa kuko bishyuzaga n’uduhimbazamusyi tw’indi mikino itatu ari yo uw’Umunsi wa 26 batsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0 ndetse n’uw’Umunsi wa 27 batsinzemo Musanze FC ibitego 3-1, yombi yabereye kuri Stade ya Nyagatare.
Hari kandi mu Gikombe cy’Amahoro aho iyi kipe yo mu Burasirazuba yasezereye Gorilla FC ku giteranyo cy’ibitego 3-3 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza, naho mu wo kwishyura na none akanganya igitego 1-1.
Ku rutonde rwa Shampiyona, Sunrise FC ni iya 11 n'amanota 34, izahura na Rayon Sports ya gatatu n'amanota 58 irushwa na APR FC ya mbere amanota abiri.
Rayon Sports ifite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihe Kiyovu Sports na APR FC ziyirusha amanota abiri zaba zitsinzwe imikino yazo.






Ibitekerezo 0