Sunrise FC iheruka kugabanyiriza Kiyovu Sports amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona mu mukino yayitsinzemo igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’Umunya-Uganda Yafeesi Mubiru, kuri Stade ya Nyagatare bahimba ‘Gologota’.
Mbere y’uyu mukino, abakinnyi ba Sunrise FC bari basezeranyijwe ko bari bukubirwe kabiri agahimbazamusyi basanzwe bahabwa kakava ku bihumbi 35 Frw kakagera ku bihumbi 70 Frw gusa barategereje amaso ahera mu kirere.
Si uyu mukino gusa kuko bishyuza n’uduhimbazamusyi tw’indi mikino itatu ari yo uw’umunsi wa 26 batsinzemo Etincelles FC ibitego 3-0 ndetse n’uw’umunsi wa 27 batsinzemo Musanze FC ibitego 3-1 yombi yabereye kuri Stade ya Nyagatare.
Hari kandi mu Gikombe cy’amahoro aho Iyi kipe yo mu burasirazuba yasezereyemo Gorilla FC ku giteranyo cy’ibitego 3-3 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza i Nyagatare mu mukino wo kwishyura na none akanganya igitego 1-1 kuri Stade ya Bugesera Ikipe ya Gorilla FC isanzwe yakiriraho igasezererwa gutyo.
Aba bakinnyi barishyuza ubuyobozi bw’Ikipe ibihumbi 160 Frw kuri buri mukinnyi, harimo agahimbazamusyi ko kuri Gorilla FC kuko babahayeho igice cy’ibihumbi 35 basanzwe bahabwa, kingana n’ibihumbi 15 Frw kuri buri umwe, hasigara ihumbi 20 Frw.
Hari kandi ibihumbi 35 Frw by’imikino ibiri ya Musanze na Etincelles FC ndetse na Kiyovu Sports bari bakubiwe inshuro ebyiri kuko ari ikipe nkuru. Imishahara y’ukwezi yo yose barayishyuwe.
Umwe mu bakinnyi ba Sunrise FC waganiriye na IGIHE yavuze ko banze gukora imyitozo kubera ko ibirarane babarimo bimaze kuba byinshi kandi amasezerano ya benshi muri bo ari kugana ku musozo, ku buryo Shampiyona irangiye bataba bakibishyuye kuko nta handi bazahurira.
Yagize ati” Twitoje icyumweru cyose twitegura gutsinda Kiyovu ndetse turanabikora, badusezeranyije ko nitwitwara neza nyuma y’umukino bazahita baduha uduhimbazamusyi twose baturimo, umukino warangiye ku cyumweru, bigeze kuwa gatatu nta kintu turabona. Twabyanze, ntabwo twakora imyitozo batayatwishyura.”
“Batubwiye ngo tujye mu mwiherero nimugoroba saa cyenda baze tuganire dushake igisubizo, gusa nabwo nibatatwishyura turahagarika imyitozo. Dukeneye kwitegura Rayon Sports turi mu mwuka mwiza kuko tuzi ko kuyitsinda bishoboka.
"Abenshi mu bakinnyi hano tugiye gusoza amasezerano, nituramuka turangije umukino wa nyuma na Rayon Sports nta handi tuzongera guhurira ngo batwishyure. Ibyo batubwira byose twabyumva ari uko tubanje kwishyurwa.”
Visi Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, yabwiye IGIHE ko hari bamwe mu bakinnyi basoje amasezerano aribo bashobora kuba bazamuye iki kibazo gusa abizeza ko mu minsi ibiri bari bube bamaze kubishyura ibirararane by’uduhimbazamushyi babafitiye.
Ati “Sinzi aho byavuye ko bahagaritse imyitozo kuko navuganye n’ushinzwe gukurikirana imibereho ya buri munsi y’ikipe ambwira ko yavuganye nabo, nanjye ubwanjye navugishije Visi Kapiteni mubwira ko amafaranga dutegereje ko agera kuri banki ubundi tukayabaha ndetse tuzanabahemba uku kwezi mu minsi iri imbere dore nako kugiye kurangira.”
Hodari yavuze ko ibirarane babafitiye ari iby’umukino batsinzemo Musanze FC ndetse n’umukino uheruka batsinzemo Kiyovu Sport aho agahimbazamushyi kari kakubwe kabiri kagirwa ibihumbi 70 Frw kavuye ku bihumbi 35 Frw.
Yavuze ko kandi guhera uyu munsi nimugoroba bari butangire umwiherero bitegura ikipe ya Rayon Sport bafitanye umukino uzanasoza shampiyona. Kuri ubu ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa11 n’amanota 34. Izakira Rayon Sports ya gatatu n’amanota 58 aho irushwa na APR FC ndetse na Kiyovu Sports ya kabiri amanota abiri gusa.
Amafoto: Ntare Julius




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!