Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko umunyezamu Ishimwe Pierre yamaze kubwirwa na APR FC ko afite uburenganzira bwo kwishakira indi kipe yakwerekezamo nubwo yari agifite amasezerano y’umwaka.
Uyu Munyezamu wakita umwana w’ikipe yazamukiye mu makipe y’abato ya APR FC mbere yo guhabwa icyizere n’umutoza Adil Erradi Mohammed mu 2019 agashyirwa mu ikipe nkuru bikarangira abaye n’amahitamo ya mbere mu izamu.
Icyakora uyu mwaka ntabwo wagenze neza kuri uyu mukinnyi w’imyaka 22 kuko yicajwe bikomeye na Pavelh Ndzila.
Murera kandi ikomeje ibiganiro na myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Christian usoje amasezerano mu Ikipe y’Ingabo yagezemo mu myaka ibiri ishize avuye muri AS Kigali.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umwaka mwiza kuko yabonye umwanya munini wo gukina ndetse abanza mu kibuga byatumye Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe ashakirwa undi.
Gikundiro nta gikombe yegukanye mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko ikaba yarujuje itanu iyi kipe ikundwa n’abatari bake itegukana Igikombe cya Shampiyona.
Iyi kipe ikomeje gukora iyo bwabaga ishaka abakinnyi bakomeye bazayifasha kwisubiza icyubahiro mu mwaka utaha w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!