Rutikanga azerekeza mu Ikipe ya FC Red Black Pfaffenthal y’i Luxembourg muri uku kwezi, ndetse ni bwo azashyira umukono ku masezerano muri iyi kipe nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Undi ni Mugisha Abdoul w’imyaka 18, ugomba kwerekeza mu Ikipe ya Hapoel Hadera FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Israël, aho na we azasinya amasezerano nk’uwabigize umwuga muri uku kwezi.
Iyi kipe imaze umwaka umwe mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 yari yawukinnye mu Cyiciro cya Mbere.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bakinnyi batanzweho amafaranga menshi kugira ngo barekurwe. Mu byo bazajya bahabwa harimo umushahara wa buri kwezi, icumbi, ibyo kurya n’ibindi bigenerwa abakinnyi b’abanyamahanga mu makipe.
Umukinnyi wa gatatu wa Tony Football Excellence Program uzerekeza i Burayi muri iyi mpeshyi ni rutahizamu Yangiriyeneza Erirohe w’imyak 19, aho azajya mu Ikipe ya APOEL Nicosia Football Cub agakora igeragezwa ndetse n’isuzuma nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Yangiriyeneza azahaguruka mu Rwanda ku wa 4 Kanama, amare muri Chypre ukwezi n’iminsi 10, aho gahunda ye biteganyijwe ko izarangira ku wa 14 Nzeri 2026.
Biteganyijwe kandi ko mu gihe APOEL Nicosia yashima urwego rw’uyu mukinnyi, ishobora kumuha amasezerano akayikinira.
Iyi kipe ni yo ifite amateka yo kwegukana ibikombe byinshi muri Chypre ndetse yakinnyemo nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti hagati ya 2008 na 2009.
Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko bishoboka cyane ko Yangiriyeneza yazasinyira iyi kipe. Ni umwe muri ba rutahizamu batanga icyizere mu Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye yagiye ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!