00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi badafite amakipe i Burundi bari guhambirizwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 January 2024 saa 05:41
Yasuwe :

Igipolisi cy’u Burundi kiri gushakisha hasi hejuru abakinnyi biganjemo Abanya-Uganda bari muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu badafite amakipe bakinira kugira ngo basubizwe mu bihugu byabo.

Hashize iminsi 15 Guverinoma y’u Burundi ifunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Mutarama 2023, habonetse andi makuru avuga ko n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina muri iki gihugu na bo batangiye gusubizwa iwabo.

Umunyamabanga Mukuru wa FFB, Jérémie Manirakiza, yashyize umucyo ku byavuzwe agaragaza ko nta Banyarwanda bari mu birukanywe ahubwo umubare wiganjemo ari Abanya-Uganda.

Ati “Mu by’ukuri nta Munyarwanda nzi ukina inaha ariko Abanya-Uganda bo birashoboka kuko hari nka batatu bazaga inaha ugasanga barasinya mu makipe ariko batajya bakina.”

“Abo rero bafatwaga nk’abakora ibikorwa byo gushaka indonke muri ruhago. Igipolisi cy’u Burundi kiri kubafata kikabikurikirana ndetse kikabasubiza iwabo. Ni ibintu byafashe indi ntera hano i Burundi.”

Manirakiza yongeyeho ko ibiri muri politiki ku mpande zombi nta ruhare bizagira ku mupira w’amaguru.

Abakinnyi batari Abarundi badafite icyo bamariye amakipe yabo batangiye guhambirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages