Mbere y’uko utangira, amakipe yose yiyubatse binyuze mu kugura abakinnyi bakomeye yifuzaga ko bazayafasha muri Shampiyona.
Gusa, nyuma y’imikino 27 imaze gukinwa, hari abakinnyi batatanze ibyo bari bitezweho, aho abanyamakuru ba siporo ba IGIHE batoranyijwe 11 batengushye amakipe yabo.
APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku wa 20 Mata nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports igitego 1-0, ikomeza kurusha Rayon Sports amanota 12.
Urugamba rukomeye rusigaye mu makipe abiri azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, aho kuri ubu Sunrise FC ya 14 n’amanota 26, Bugesera FC na Etoile de l’Est zinganya amanota 25 ku mwanya wa 15 n’uwa 16 ziri mu zihangayitse kurusha izindi.
Umva ubusesenguzi ku bakinnyi batatanze umusaruro kandi bari bitezweho byinshi uyu mwaka



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!