Amakipe 12 azitabira iri rushanwa ritegurwa inkunga na Perezida Paul Kagame, aho agabanyije mu matsinda atatu.
APR FC na Rayon Sports ni zo zihagarariye u Rwanda, ariko andi makipe arimo Al-Hilal SC yo muri Sudani, Garde Républicaine yo muri Djibouti, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, Vipers SC yo muri Uganda na Tusker FC yo muri Kenya, na zo zirimo amasura amenyerewe muri ruhago y’u Rwanda.
Garde Républicaine irimo batatu bamenyerewe mu Rwanda
Ikipe ya Garde Républicaine yo muri Djibouti iri mu Itsinda A hamwe na APR FC, Vipers SC na Gor Mahia, izaba irimo Sibomana Patrick ‘Papy’, Boateng Mensah Agyenim na Kayihura Yussuf Tchami uri mu batoza bayo.
Sibomana Patrick ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe bakina hanze. Yanyuze mu Isonga FC, APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC, mbere yo gukomereza urugendo rwe rwo gukina mu makipe yo hanze arimo Shakhtyor Soligorsk yo muri Bélarus, Young Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya n’ayo muri Libya.
Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande azaba agarutse gukinira i Kigali, ariko ahanganye n’amakipe yo mu gihugu cye. Kuba yarakiniye APR FC kandi akaba azahura na yo mu itsinda, biri mu bizongerera uburyohe mu mukino w’amakipe yombi.
Muri Garde Républicaine kandi harimo Umunya-Ghana Boateng Mensah Agyenim, wakiniye Mukura Victory Sports mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Mu mikino 25 yakiniye ikipe y’i Huye, yatsinze ibitego bitandatu anatanga imipira itandatu yavuyemo ibitego.
Undi Munyarwanda uzaba ari muri iyi kipe ni Kayihura Yussuf Tchami, ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu. Kayihura yakiniye amakipe arimo APR FC, ATRACO FC na Zèbres FC, ndetse anambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Jamus SC irimo Muhire Kevin n’abandi Banyarwanda babiri
Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, iri mu Itsinda B, izaba ifite Muhire Kevin, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports yakiniye inshuro eshatu.
Muhire yakuriye mu Isonga FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports, aho yabaye umukinnyi ngenderwaho ndetse akayobora bagenzi be nka kapiteni.
Yanyuze kandi mu makipe yo hanze arimo Misr Lel Makkasa yo mu Misiri na Al Yarmouk yo muri Koweït, mbere yo gusubira muri Rayon Sports no kwerekeza muri Jamus SC mu mpeshyi ya 2025.
Uyu mukinnyi wo hagati usatira ni umwe mu bo Jamus SC yubakiyeho, ndetse yakomeje guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi. Azwiho kurema uburyo bw’ibitego, gutanga imipira ya nyuma no gutera amashoti ari kure y’izamu.
Jamus SC kandi izaba irimo Niyonkuru Jean na Tuyizere Fabrice, bombi bagize itsinda ry’abakozi b’iyi kipe.
Abahoze muri Police FC bazaba na Vipers SC
Vipers SC izaba irimo abakinnyi batatu banyuze muri Police FC, ari bo Ashraf Mandela, Ndahiro Derrick na Chukwuma Odili.
Myugariro w’Umunya-Uganda, Ashraf Mandela, yakiniye Police FC mu mwaka w’imikino wa 2024/25 mbere yo gusubira muri Vipers SC, ikipe yari asanzwe azi kuko yayikiniye mu bihe bitandukanye.
Ndahiro Derrick na we ni myugariro w’ibumoso wakiniye Police FC nyuma yo kuva mu makipe yo muri Uganda arimo URA FC na SC Villa. Yerekeje muri Vipers SC mu 2024, akomeza kuba umwe mu bakinnyi bayo bifashishwa mu bwugarizi.
Chukwuma Odili ni Umunya-Nigeria ukina ku ruhande mu busatirizi. Yabanje kunyura muri Bugesera FC, nyuma akinira Police FC. Mu 2025, Vipers SC yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri.
Aba bakinnyi uko ari batatu bazaba bahanganye na APR FC mu Itsinda A, mu mukino ushobora kubibutsa igihe bari muri Shampiyona y’u Rwanda.
Tusker FC iyobowe na Mette, ikagira Mbaoma mu busatirizi
Tusker FC yo muri Kenya izaba ifite abandi babiri bazwi cyane mu Rwanda, ari bo rutahizamu Victor Mbaoma n’umutoza Julien Mette.
Umunya-Nigeria Mbaoma yakiniye APR FC, ayifasha kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ndetse aba umwe mu batsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, uyu mukinnyi yakomereje muri Remo Stars yo muri Nigeria, mbere yo gusinyira Tusker FC muri iyi mpeshyi.
Umufaransa Julien Mette utoza Tusker FC, na we yigeze gutoza Rayon Sports. Yageze muri iyi kipe mu 2024, ayifasha kurangiza Shampiyona ku mwanya wa kabiri, ariko ntiyongererwa amasezerano. Muri Gashyantare 2026 ni bwo yagizwe Umutoza wa Tusker FC.
Tusker FC iri mu Itsinda C hamwe na Rayon Sports, Al Hilal na KVZ. Ibi bivuze ko Mette azahura n’ikipe yigeze gutoza, mu gihe Mbaoma na we ashobora guhangana n’abakinnyi benshi yamenyanye na bo ubwo yari muri APR FC.
CECAFA Kagame Cup 2026 ntizaba gusa irushanwa rihuza amakipe akomeye yo mu Karere. Ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda, izaba n’umwanya wo kongera kubona abakinnyi n’abatoza banyuze muri shampiyona yaho, bakagaruka i Kigali bahagarariye amakipe yo hanze.
Si abo gusa kuko bitewe n’uburyo ibihugu bikina iri rushanwa yo muri Afurika y’Iburasirazuba bituranye, Abanyarwanda bazaba bakurikiye abakinnyi benshi basanzwe bazi cyangwa bakunda haba muri Shampiyona ya Uganda, iya Tanzania, iya Kenya n’iya Sudani dore ko Al-Hilal yo muri iki gihugu cy’Abarabu isanzwe ikina muri BK Pro League y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!