Iyi kipe y’i Huye yakomeje kugorwa na shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2020-2021, yaje i Kigali gukina na Kiyovu Sports, isize abandi bakinnyi bayo i Huye banduye COVID-19 ndetse bahita bashyirwa mu kato nkuko amabwiriza y’inzego y’ubuzima mu Rwanda abiteganya.
Umwe mu baba hafi cyane y’ikipe ya Mukura VS ariko utashatse ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE ko abakinnyi batandatu b’iyi kipe bamaze gushyirwa mu kato kuko basanzwemo icyorezo cya COVID-19.
Abakinnyi ba Mukura VS banduye COVID-19 ni Nkomezi Alexis ukina hagati mu kibuga, Uwihoreye Jean Paul ukina mu bwugarizi, Muniru Abdoul Rahman ukina mu busatirizi, Mutijima Janvier ukina mu bwugarizi na Manzi Aimable na Clement.
Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, ntacyo Ubuyobozi bwa Mukura VS bwigeze butangaza kuri aya makuru.
Ku mukino wo kuri uyu wa Kane Mukura VS yakinnye na Kiyovu Sports, Mukura yatsinzwe ibitego bitatu ku busa. Kugeza ubu Mukura iri mu makipe umanani ahataniye kutajya mu cyiciro cya kabiri, ikaba iri mu murongo utukura aho ifite inota rimwe, ikaba ibanziriza iya nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!