Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Australia, Tony Burke, yatangaje ko ahaye ikaze aba bakinnyi bahungiye muri icyo gihugu.
Ati “Mu ijoro ryatambutse nabonye amahirwe yo kubwira abakinnyi batanu b’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Iran ko bahawe ikaze muri Australia, mbabwira ko batekanye kandi hano bahafata nko mu rugo.”
Aba bakinnyi bahawe visa zibemerera kuba muri iki gihugu nk’impunzi, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, asabye Australia kuzibaha, bitakorwa bagahabwa ubuhunzi muri Amerika.
Ku wa Mbere, tariki ya 10 Werurwe, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yemereye abandi bakinnyi ba Iran ubuhunzi mu gihe baba babwemeye.
Ati “Australia yinjiye mu kibazo cy’aba banyabwenge bari mu bihe bigoye. Bumve ko bari mu rugo. Abandi na bo bifuza visa zirategereje, icyo basabwa ni ukwemera gusa.”
Abakinnyi bahawe ubuhunzi nyuma y’ibiganiro byabaye na mbere y’uko bafashwa na Polisi ya Australia gutoroka ni Zahra Sarbali Alishah, Mona Hamoudi, Zahra Ghanbari, Fatemeh Pasandideh na Atefeh Ramezanizadeh.
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, ni bwo Iran yakinnye umukino wa nyuma mu Itsinda A rya Women’s Asian Cup, isezererwa nta mukino n’umwe itsinze.
Benshi mu bakinnyi bayo ntibashaka gutaha kubera ko ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara n’igihugu cyabo, byatumye na cyo cyihorera ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.










Ibitekerezo 0