Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, nibwo hateganyijwe umukino wa nyuma wa shampiyona mu makipe umunani ari guhatanira igikombe cya shampiyona.
Gusa mbere yo gukina uyu mukino, abakinnyi batunu barimo Nshimiyimana Amran, Mugisha Gilbert, Iradukunda Axel, Mujyanama Fidèle na Ishimwe Blaise, bose basabwe gutanga ibikoresho by’ikipe.
Umwe muri aba bakinnyi yemereye IGIHE ko ari ukuri koko ko ubuyobozi bw’ikipe bwabasabye kubisubiza kubera ko bari mu batazakina kandi ari umukino wa nyuma wa shampiyona.
Ati “Ubundi ni ikipe yose igomba kubisubiza nyuma y’umukino wo ku wa Gatanu. Ni uko twe tutazakina bitewe n’uko bamwe muri twe barwaye abandi bakaba bafite amakarita y’umuhondo ataberemerera gukina uyu mukino.”
Ubusanzwe iyo umwaka w’imikino urangiye, hari amakipe amwe ahitamo kurekera imwe mu myambaro abakinnyi bayo baba barakoresheje muri uwo mwaka w’imikino uba urangiye. Gusa ntabwo zirenga ikipe eshatu muri 16 zikina mu cyiciro cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!