Aba basore basanze abandi baraye mu mwiherero i Shyorongi aho bitegura CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatandatu tariya ya 6 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2019.
Iri tsinda ry’abakinnyi bashya berekanywe uyu munsi ntibarimo Nizeyimana Djuma utegerejwe mu masaha ari imbere nk’uko amakuru agera ku IGIHE abyemeza.
Si abakinnyi gusa kuko hategerejwe n’Umutoza mushya nyuma y’aho uwahoze atoza iyi kipe Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić atandukaniye na yo ndetse agasubira mu gihugu cye ku cyumweru.
APR FC yasinyishije umubare w’abakinnyi benshi mbere ya CECAFA kugira ngo babonereho kwitegura umwaka utaha wa Shampiyona bahagaze neza.
Myugariro Niyomugabo Claude yerekeje muri iyi kipe nyuma yo guca muri Hope FC yo mu cyiciro cya kabiri yamazemo umwaka umwe wa 2017-18, nyuma abengukwa na AS Kigali mu cyiciro cya mbere nayo yari amaze gukinira umwaka umwe wa Shampiyona ya 2018-19.
Ishimwe Kelvin yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015 ntiyahatinda kuko nyuma yo kubura umwanya yahise akomezanya na Pépinière yatozwaga na Kayiranga Baptiste ahava yerekeza muri AS Kigali mu mwaka wa 207-18 ahakina imyaka ibiri.
Rwabuhihi Aimé Placide yazamukiye mu Isonga FC, ahava ajya muri Kiyovu Sports yari amaze gukinira imyaka ibiri.

















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0