00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi n’Umutoza wa Rayon Sports basagariye abasifuzi nyuma yo kunganya n’Amagaju FC (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 2 September 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Abakinnyi n’Umutoza ba Rayon Sports, Yamen Zelfani, basagariye abasifuzi nyuma yo kunganya n’Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino batishimiye uko imisifurire yagenze.

Wari umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona aho Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC izamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Amagaju FC ni yo yabanje igitego cyatsinzwe na Rukundo Abdulahman ku munota wa 29 gusa w’umukino.

Byategereje impinduka nyinshi no gusimbuza bya hato na hato kugira ngo Rayon Sports y’Umutoza Yameni Zelfani ibone igitegp cyo kwishyura, cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku munota wa 87 w’umukino.

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Rayon Sports basagarariye abasifuzi bari bayobowe na Mukansanga Salima wari umusifuzi wa mbere, Maniragaba Valerie wari uwa kabiri, uwa gatatu Muhire Faradji ndetse n’uwa kane, Ngaboyisonga Ngaboyisonga.

Ku ikubitiro habanje Umunye-Congo, Luvumbu Nzinga, wari wuzuye umujinya yifuza guhura n’aba basifuzi ngo ababaze ibyo bamaze gukora bitamunyuze.

Mu magambo yuzuye uburakari, Luvumbu yagize ati "Kuki mudusifurira nabi? Ni ko bigenda buri gihe."

Uyu yakumiriwe na Kalisa Rachid ukina hagati wamubujije kubegera ngo adateza imvururu.

Aba basifuzi baherekejwe na Rafiki ushinzwe umutekano w’urwambariro rwa Rayon Sports wakomeje kubuza abakinnyi b’ikipe ye guteza imvururu.

Mu gihe bari mu nzira bagenda, bahuye n’Umunya-Maroc Youssef Rhab wabajije Umusifuzi wa Gatatu, Muhire Faradji, impamvu yanze igitego cya Rayon Sports avuga ko habaye kurarira.

Muhire mu Gifaransa cyiza, Muhire yamusobanuriye ko ari we wari mu mwanya mwiza wo kubireba.

Yagize ati "Muvandimwe wanjye nabirebaga neza kuko nari mpagaze mu mwanya mwiza, mbere yo gufata icyemezo ko hatabayeho kurarira ugende ubanze urebe amashusho."

Iki kiganiro kigufi cyari gihagarariwe na Rafiki wacungiraga hafi abasifuzi ngo badakorwaho n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Nyuma gato, haje rutahizamu Charles Bbaale na we yijujuta abaza abasifuzi uko basifuriye Gikundiro, gusa uyu nta bisobanuro byinshi yahawe.

Ubwo yashakaga gushyamirana n’abasifuzi, Rafiki yamutangiriye ntiyabageraho. Mu gihe ibi byose byabaga, barebwaga n’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Yameni Zelfani ndetse na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri iyi kipe, bombi bazaga babasanga.

Mu gihe Rafiki yasunikaga Bbaale, haje Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Umunya-Mauritania, Mohamed Wade w’imyaka 37, wari wuzuye uburakari yifuza guhura n’abasifuzi ngo ababaze ku misifurire yaranze umukino.

Gusa uyu yakumiriwe na Rafiki ndetse na Murego bashinzwe umutekano wa Rayon Sports mu gihe n’Umutoza Yameni Zelfani yari ahagaze amubuza gukomeza gushyamirana.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umutekano muri FERWAFA, Rurangirwa Louis, yabasanze aho bari bahagaze maze arabacururutsa.

Hashimwe cyane Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, wasabye abakinnyi b’ikipe ye gutuza bakareka guteza imvururu ndetse aherekeza abasifuzi mu rwambariro.

Umunyezamu Hategekimana Bonheur yababajwe no kunganya n'Amagaju FC mu mukino Gikundiro yahabwagamo amahirwe
Rutahizamu w'Umunya-Uganda Charles Bbaale asobanurira mugenzi we bakomoka hamwe Joackiam Ojera uko abasifuzi babasifuriye
Bbaale na Ojera bageze aho bicara hasi mu kibuga
Baale yahagurukijwe n'Umunyezamu Hategekimana Bonheur
Umunye-Congo, Luvumbu Nzinga yasagarariye abasifuzi yifuza kubabaza uko basifuriye ikipe ye
Uyu yakumiriwe na Kalisa Rachid bakinana hagati
Umusifuzi wo hagati Mukansanga Salima yabacungiraga hafi
Luvumbu yijujutaga kenshi avuga ko abasifuzi bahora basifurira nabi Rayon Sports
Rafiki ushinzwe umutekano w'urwambariro rwa Rayon Sports yaherekeje abasifuzi, Muhire Faradj (ibumoso) na Valerie Maniragaba (hagati)
Umunya-Maroc, Youssef Rhab yabajije umusifuzi wa gatatu Muhire Faradj niba koko hari habayeho kurarira ku gitego cyanzwe, undi amusubiza ko yategereza akabanza akareba amashusho mbere yo kumushinja kumwiba
Rutahizamu w'Umugande Charles Bbaale na we ntiyanyuzwe n'imisifurire
Bbaale yasabaga ibisobanuro byinshi
Ubwo Rafiki yigizagayo Bbaale haje kuza Umutoza wungirije Umunya-Mauritania Mohamed Wade wari wuzuye umujnya asaba abasifuzi ibisobanuro
Rafiki wagize akazi kenshi nyuma y'umukino yavuye kuri Bbaale ajya guhosha intambara hagati y'umutoza wungirije n'abasifuzi yari itangiye gututumba
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Umunya-Tunisia Yamen Zelfani yasabye abakinnyi be n'abatoza gutuza bakerekeza mu rwambariro
Umuyobozi wa Komisiyo y'Umutekano muri FERWAFA, Rurangirwa Louis, yafatanyije n'Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani ndetse na Ngabo Roben ushinzwe Itumanaho muri Gikundiro guhosha izi mvururu
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Umunya-Mauritania Mohamed Wade yasabye abafataga amashusho y'imvururu kubihagarika kuko umukino warangiye
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yahosheje imvururu ndetse aherekeza abasifuzi barimo uwa kane Ngaboyisonga Patrick mu rwambariro
Umusifuzi wa gatatu Maniragaba Valerie ntiyorohewe nyuma y'umukino
Ngabo Roben kuri ubu ushinzwe Itumanaho muri Rayon Sports yasabye abakinnyi be gutuza bakareka gushyamirana n'abasiduzi maze abaherekeza mu rwambariro
Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Mukansanga Salima agaragiwe na Rafiki (inyuma), Ngabo Roben (iburyo) ndetse na Murego (ibumoso) hamwe n'abashinzwe umutekano ubwo yerekezaga mu rwambariro

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages