Jorge Manuel da Silva Paixao yerekanywe nk’umutoza mushya kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na Pedro Miguel uzamwungiriza ndetse bombi bahise batangira akazi, aho bazafatanya n’abari basigaranye iyi kipe barimo Lomami Marcel na Dusange Sacha.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abafana, yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun Mael Dindjeke, bose basinye mu kwezi gushize.

Umukinnyi mushya utakoranye n’abandi ni Kwizera Pierrot bivugwa ko hari ibyo agikemura.

Rayon Sports iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere y’uko imikino ya Shampiyona yo kwishyura isubukurwa ku wa 12 Gashyantare 2022.

Rutahizamu w'Umunya-Uganda Musa Esenu mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu

Abatoza bashya baganira n'abasigaranye Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa kwa Masudi Djuma

Bamwe mu bafana bari bitabiriye iyi myitozo

Abatoza bamaze umwanya munini baganira n'abakinnyi

Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC

Umutoza wungirije Pedro Miguel
Umutoza wungirije Pedro Miguel
Rayon Sports iri kwitegura Shampiyona izasubukurwa ku wa 19 Gashyantare

Jorge Manuel da Silva Paixao yereka Nizigiyimana Karim 'Mackenzi' aho atera umupira

Jorge Manuel da Silva Paixao atanga amabwiriza ku bakinnyi mu myitozo

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakurikiranye iyi myitozo