Aba bakinnyi biyongere ku bandi baherukaga gusezererwa ari bo Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Arsène, Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse n’umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.
Ikipe y’Igihugu iherutse kongeramo Jojea Kwizera ukina muri Rhode Island FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhamagawe ku nshuro ya mbere.
Iyi kipe iri kugana ku musozo w’imyiteguro yayo mu Rwanda kuko biteganyijwe ko ihaguruka i Kigali mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 3 Kamena saa saba na 45 z’ijoro, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izabanza kunyura Addis Ababa muri Ethiopia.
Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!