Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yemeje ko uyu mukino uzayoborwa n’Umunya- Érythrée Tsegay Mogos Mogos afatanyije na bagenzi be bakomoka mu gihugu kimwe; Tesfagiorghis na Michael Habte Bereket.

Yonas Zekarias na we ukomoka muri Érythrée azaba ari umusifuzi wa kane mu gihe komiseri w’umukino yagizwe Mangolio M'voulou ukomoka muri Gabon.

Côte d'Ivoire yamaze kubona itike yo gukina iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2019 mu gihe u Rwanda ntacyo ruharanira kuko ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.

Itsinda H amakipe yombi aherereyemo, riyobowe na Guinée ifite amanota 11, Côte d'Ivoire ifite amanota umunani ku mwanya wa kabiri, naho Centrafrique ifite amanota atanu ku mwanya wa gatatu.

Umukino wahuje ibihugu byombi i Kigali, warangiye Côte d'Ivoire itsinze ibitego 2-1. Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruguka mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gitaha, iminsi ibiri mbere y’umukino nyir’izina.

Rutahizamu w'Amavubi Kagere Meddie ahanganiye umupira na Serge Aurier wa Côte d'Ivoire
Rutahizamu w'Amavubi Kagere Meddie ahanganiye umupira na Serge Aurier wa Côte d'Ivoire