00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Uganda bakinira Rayon Sports babonetse

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 15 January 2024 saa 11:23
Yasuwe :

Abakinnyi batatu bakomoka muri Uganda bakinira Rayon Sports; Umunyezamu Simon Tamale, Joackiam Ojera uca ku mpande afasha abataha izamu na Rutahizamu Charles Baale, basubiye mu ikipe gufasha bagenzi babo guhatanira Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro nyuma y’igihe baraburiwe irengero.

Aba bakinnyi bategerejwe igihe kirekire muri Rayon Sports, basubiye iwabo mu minsi mikuru mu ijoro rya tariki 12 Ukuboza 2023 nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1, bajyana n’Umutoza w’Abanyezamu, Samuel Mujabi Kawalya, wirukanywe muri iyi Mutarama.

Rayon Sports ifite intego yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, yasubukuye imyitozo tariki 19 Ukuboza 2023 kugeza ubwo yakinaga umukino w’Umunsi wa 16 yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 2-1. Kugeza icyo gihe, yari itaraca iryera aba bakinnyi uko ari batatu.

Gikundiro iri mu ruhuri rw’ibibazo byo kudatanga umusaruro ushimishije, irajwe ishinga no gushaka umutoza wasimbura Umunya-Mauritania Mohamed Wade watengushye ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamugiriye icyizere ndetse n’abakinnyi baguzwe bari ku rwego rwo hasi.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko aba bakinnyi bazahabwa ibihano kubera amakosa bakoze yo guta akazi nta ruhushya.

Joackiam Ojera bivugwa ko yifuzwa n’ikipe yo mu Buhinde, yinjiye mu mezi atandatu ya nyuma y’amasezerano afitanye na Rayon Sports nk’uko bimeze ku Munyezamu Simon Tamale. Ni mu gihe Charles Bbaale agifite umwaka umwe n’igice kuko yasinye ibiri mu mpeshyi ya 2023.

Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Gikundiro ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Rayon Sports izakirwa na Interforce ku wa 17 Mutarama mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Joackiam Ojera yasubiye muri Rayon Sports mu gihe bivugwa ko yifuzaga kuyiha miliyoni 8 Frw ngo ajye mu Buhinde
Umunyezamu Simon Tamale yatinze mu biruhuko avuga ko afite imvune yakuye ku mukino wa APR FC mu Ukwakira
Rutahizamu Charles Bbaale aracyafite amasezerano y'umwaka n'igice muri Gikundiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages