Mu gihe hasigaye amasaha make ngo hatangire igikombe cy’Isi muri Brazil, abanyamakuru batanu harimo babiri ba televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “CNN” bakomereyekeye mu myigaragambyo y’abadashaka ko iki gikombe kiza.
Abigaragamya bambaye imyenda y’imikara bitwaje ibyapa, barigutwika amapine y’imodoka biraye mu mihanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho bahanganye n’inzego z’umutekano.
Abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bashaka gusatira agace ka Radial Leste, imwe mu nzira ngari zijya kuri stade yakira umukino ubanza wa Brazil na Croatia, Arena Corinthians ahaza kuba hari abayobozi bakuru b’ibihugu 12.
Inzego z’umutekano zakoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya caoutchouc birukana abantu bagera kuri 60 bari aho bategera imodoka na gari ya moshi bari bafite igitambaro cyanditseho ko "Niba tudafite uburenganzira nta gikombe cy’Isi kizaba".
Rutahizamu wa Brazil Neymar yari yatangaje ko bizeye ko gutangira batsinda Croatia biza gutanga agahemge maze Abanya Brazil bose bakabajya inyuma bagaharanira ko iki gikombe bagisigarana.
Mu gihe hakoreshejwe amafaranga menshi hubakwa amastade n’imyiteguro ikomeye y’iyi mikino, benshi mubatuye Brazil babayeho mu bukene bukabije aho bavuga ko nta bikorwa remezo nk’imihanda, amashuri n’amavuriro bafite.
Gregory Leao, umunyeshuri w’imyaka 27 mu mujyi wa Sao Paulo yabwiyeibiro ntaramakuru AFP ko abigaragambya bari bafite intego yo kubohoza stade kugira ngo igikombe cy’Isi ntikibe.
Yagize ati " Intego ni ukubirazamo igikombe cy’Isi. Barabizi ko bigoye kubigeraho ariko birakwiye ko Abanya Brazil bahaguruka bagashyira hamwe. Koko bakunda umupira w’amaguru ariko igikombe cy’Isi ntibagishaka."
Nibura miliyari 11 z’amadorali y’Amerika yatanzwe na Leta ya Brazil mu gutegura iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 20 mu gihe mu mujyi yose 12 izakinirwamo hari gutegurwa imyigaragambyo nk’iyi.
Umukino ufungura iki gikombe urahuza Brazil na Croatia saa 22.00 (amasaha y’i Kigali) idafite rutahizamu wa Bayern Munich, Mario Mandzukic wahagaritswe, mu mateka y’iki gikombe agaragaza ko nta kipe yakiriye iki gikombe yatsinzwe umukino ubanza.



















TANGA IGITEKEREZO