Umutoza Johnny McKinstry yahamagaye abakinnyi 23 bazitegura umukino bazakina na Libya, aho avuga ko bazagenda bashaka intsinzi ndetse no kwitwara neza, mu mukino wo kwishyura bakitwara neza kurushaho.
Abo bakinnyi bagomba kwitegura umukino Amavubi azakina na Libya tariki ya 13 Ugushyingo 2015.
Umutoza yagize ati “Tugomba kwitwara neza kandi tugomba gutsinda uyu mukino. Turashaka guhesha ishema igihugu, bityo mu mukino wo kwishyura tuzanabashe gusezerera Libya.”
Umukino ubanza uzabera muri Tunisia, naho umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2015 ubere kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Johnny McKinstry atangaza ko atahamagaye Ngabo Albert ukinira APR FC na Mwemere Ngirinshuti bose bafite ubunararibonye, kuko bombi batihuta mu gihe we yifuza ba myugariro bo ku mpande bihuta.
Ati “Abo bakinnyi bombi bakina neza pe, ariko bakinira inyuma cyane kurusha kujya imbere, ni yo mpamvu nahamagaye Celestin Ndayishimiye na Abouba Sibomana.”
Abakinnyi 23 bahamagawe: Abazamu: Eric Ndayishimiye ukinira Rayon Sports, Olivier Kwizera na Jean Claude Ndoli bakinira APR FC.
Ba myugariro: Michel Rusheshangoga, Bayisenge Emery, Faustin Usengimana na Abdul Rwatubyaye bakinira APR FC, Fitina Omborenga ukinira Kiyovu Sports, Abouba Sibomana ukinira Gor Mahia muri Kenya, Ndayishimiye Celestin ukinira Mukura ndetse na Salamon Nirisarike ukinira mu Bubiligi.
Abakina hagati: Yanick Mukunzi, Iranzi Jean Claude na Bizimana Djihad bakinira APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ukinira Azam FC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima ukinira Yanga yo muri Tanzania, Kevin Muhire na Savio Dominique bakinira Rayon Sports, Jacques Tuyisenge na Ngomirakiza Hegman bakinira Police FC.
Ba rutahizamu: Quentin Rushenguziminega ukinira Lausanne FC yo mu Swiss, Isaie Songa ukinira Police FC ndetse na Ernest Sugira ukinira As Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO