Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2026, ni bwo kuri Mexico City Stadium habereye umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi warangiye Mexique yari iwayo itsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0.
Ni umukino wabimburiwe n’ibirori byo gutangiza irushanwa, witabirwa n’abagera ku 80.824 bari muri stade, abandi bayikurikiranira kuri televiziyo zabo no ku mbuga nkoranyambaga.
Abatari mu ngo zabo mu Rwanda, bahuriye ahantu hatandukanye hateguwe kugira ngo hinjize neza abakunzi ba ruhago muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 23.
Bamwe bahuriye muri Camp Kigali hari hateguwe mu buryo budasanzwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, bafashwa n’abanyamakuru ba B&B Kigali kugezwaho imikino mu buryo bw’ako kanya.
Ahandi hari hateguwe ni muri Zaria Court, ahandi abakunzi b’umupira w’amaguru bahuriye bakurikira imikino yabimburiwe n’imwe mu makipe ahagarariye Afurika mu irushanwa, ni muri Zaria Court hasanzwe herekanirwa imikino ikomeye.
Radio ya SK FM yo yerekeje mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, iba ari ho yogereza umukino ubanza w’Igikombe cy’Isi, iri kumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Undi mukino wabaye wasize Koreya y’Epfo itsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Estadio Guadalajara.
Ibitego bya Koreya y’Epfo byatsinzwe na Hwang In-Beom ku munota wa 67 na Oh Hyeon-Gyu ku munota wa 80. Ni mu gihe Repubulika ya Tchèque yari yatsindiwe na Kapiteni wayo Ladislav Krejčí ku munota wa 59.
Koreya y’Epfo yahise igira amanota atatu mu Itsinda A, inganya na Mexique yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 ibifashijwemo na Julián Quiñones na Raúl Jiménez.
Uyu mukino wabonetsemo amakarita atatu atukura, harimo abiri yahawe Yaya Sithole na Themba Zwane, indi ihabwa César Montes wa Mexique.
Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ni uwo mu Itsinda B uhuza Canada na Bosnie-Herzégovine guhera Saa 21:00.
🔐 Umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi wari ibyishimo bisendereye i Kirehe!
SK FM Yahageze!#skfmworldcuptour pic.twitter.com/xZ2kbbT4UW
— SK FM Official (@skfm_93_9) June 11, 2026
Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!