Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ni bwo APR FC yavuye mu Rwanda ijya gukina na Les Aigles du Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri Frédéric Kibassa Maliba Stadium iri i Lubumbashi.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, yatsinzwe igitego 1-0, inanirwa kucyishyura ariko yaba Umutoza wayo Taleb Abderrahim, abakinnyi n’abafana bayiherekeje bagaragaza ko byatewe n’imisifurire mibi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Nshimiyimana Yunusu wasigaye ari kapiteni nyuma y’uko Djibril Ouattara avunitse na Ronald Ssekiganda agahabwa ikarita itukura, yavuze ko nta rirarenga.
Yagize ati “Ni umukino wagenze neza ariko bitari cyane. Twagerageje gukora byose mu kibuga turitanga, ariko umusifuzi ntabwo yigeze atubanira. Hari amakosa amwe n’amwe yagiye yiregagiza bikaduca intege.”
“Tugiye gushaka uko tuzabatsindira i Kigali ibitego biri hejuru ya bibiri kuzamura. Birashoboka cyane kuko ikipe twahuye na yo ntabwo ikomeye. Tugiye gukosora kubyaza umusaruro amahirwe tubona imbere y’izamu. Abanyarwanda ntibacike intege, tubijeje gutsinda.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, kuri Stade Amahoro, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isabwa kwirinda kwinjizwa igitego no gutsinda byinshi kugira ngo ishobore gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Les Aigles du Congo, izahura n’izakomeza hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!