Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, aho RDC yabanje ibitego bibiri hakiri kare bya Cedric Bakambu ku munota wa 25 na Yoane Wissa ku wa 32, abafana batangira kwizera ko baracyura intsinzi bitewe n’uko umukino wagendaga.
Icyakora, Pape Gueye yagomboye igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.
Sénégal yagaragaje ko ari ikipe ikomeye yigaranzura RDC umukino urangira yatsinze ibitego 3-2.
Ibyavuye mu mukino ntabwo byakiriwe neza n’abafana kuko mu burakari bwinshi bangije Stade des Martyrs, aho mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bakura intebe bakazitera mu kibuga.
Kugeza ubu, ntacyo ubuyobozi bwa siporo muri iki gihugu buratangaza ku myitwarire y’aba bafana.
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yahise yicara ku mwanya wa mbere mu Itsinda B n’amanota 18 ikurikiwe na RDC ifite 16.
Mu mikino ibiri RDC isigaje harimo uwo izasura Togo, mu gihe izasoza yakira Sudani.
AMASHUSHO: Abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Congo Kinshasa bakuye intebe za Stade des Martyrs nyuma yo gutsindwa na Sénégal ibitego 3-2 iyiturutse inyuma, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. pic.twitter.com/AjYlk1cfM6
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2025


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!