Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda (MINISPOC) irimo kuganira n’impuguke mu by’ikoranabuhanga, ku buryo abantu barebera imikino kuri sitade Amahoro i Remera, bajya bagura matike ajyanye ikoranabuhanga nibura mbere y’icyumweru.
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa tekiniki muri MINISPOC, yabwiye IGIHE ko bifuzaga ko iki gikorwa cyatangirana na shampiyona ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, uzahuza Rayon Sports na Gicumbi FC, gusa bikaba bitagikunze kuko bakiri mu biganiro n’igerageza.
Iyi gahunda izajya ifasha abagura amatike kuyabona nibura mbere y’icyumweru ngo umukino ube. Mu gihe ubu buryo buzaba butanze umusaruro kuri sitade Amahoro buzajyanwa no ku bindi bibuga.
Bugingo yagize ati “Ntibazakunda ku mukino wa mbere, ariko bizaza vuba kuko turimo gukorana n’abantu b’inzobere muri iki gikorwa, kandi twahisemo kwiha umwanya uhagije ngo tubanze kubigerageza.”
Gukoresha aya matike ajyanye n’ikoranabuhanga bizagabanya ubujura, kuko ngo hari amatike y’amahimbano yabaga yakozwe ku ruhande, ndetse n’abafana baturuka kure (mu ntara) bazajya babona umwanya wo kuyagura hakiri kare batabanje kujya kuri sitade, ibyo bigabanye igitutu bagiraga bazinduka ngo badasanga amatike yashize. Ubusanzwe amatike yo kwinjira kuri sitade yagurwaga ku munsi w’umukino.



















TANGA IGITEKEREZO