Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, kuri Kigali Golf Resorts & Villas, mu muhango witabiriwe n’ubuyobozi bwayo, ubwa Britam n’ubwa Kigali Golf Club.

Amasezerano azamara imyaka itanu, buri mwaka hakazajya hategurwa irushanwa harimo n’abanyamahanga, abitwaye neza bakajya bajya guhagararira igihugu muri Kenya.

Ku nshuro ya mbere irushanwa rirakinwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, kuri Kigali Golf Resorts & Villas, aho ryitabiriwe n’abakinnyi 200 barimo abaturutse muri Kenya.

Visi Perezida wa Kigali Golf Club, Ndagijimana Celestin, yavuze ko iri rushanwa rigiye kwiyongera ku yandi kugira ngo ryongere ubunararibonye bw’abakina Golf mu Rwanda.

Ati “Muri iyi minsi turi kwakira amarushanwa menshi kandi akomeye, ntidukwiriye kwakira gusa ahubwo dukwiriye no kwitwara neza. Kugira ngo tugire abakinnyi benshi kandi badufasha rero, ni ngombwa ko tugira amarushanwa menshi mu gihugu nk’iri rya Britam Golf Series.”

Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda, Andrew Kulayige, yavuze ko gutangiza iri rushanwa ari urugendo rutazahagarara mu kugeza Golf y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Twari dusanzwe turi muri Golf mu buryo bumwe ariko ubu twaje mu mukino dufite intego. Amategeko azajya akurikizwa ari ku rwego mpuzamahanga, bityo ntabwo tuzasubira inyuma. Ni ukuruhuka u Rwanda ruri mu bihugu biberamo amarushanwa akomeye ku Isi.”

Irushanwa rirakinwa mu buryo bwa ‘Stroke play’, aho abakinnyi barenga 200 bakina imyobo 18 iri muri Kigali Golf Resorts & Villas, kuva saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo kugeza nimugoroba nk’uko byemejwe na Kapiteni wa Kigali Golf Club, Murenjehka Eugene.

Umuyobozi wa Kigali Golf Resorts & Villas, Jacobus Johannes Visagie, yahamije ko bazashyigikira iri rushanwa kandi bagaha ubwisanzurere mu kuzamura ababigize umwuga.

Muri Britam Golf Series haratangwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho abakinnyi bifashisha muri Golf, ndetse igihembo nyamukuru kiba ari imodoka nshya ihabwa uwateye umupira ugahita ugwa mu mwobo ‘Hole in One’.

Britam isanzwe ari umuterankunga muri Shampiyona y’u Rwanda ‘Sensitive Group PMC Golf League’.

Ndagijimana Celestin na Andrew Kulayige biyemeje gushyira hamwe mu kuzamura Golf
Ndagijimana Celestin na Andrew Kulayige biyemeje gushyira hamwe mu kuzamura Golf
Ndagijimana Celestin ni we Visi Perezida wa Kigali Golf Club
Ndagijimana Celestin ni we Visi Perezida wa Kigali Golf Club
Andrew Kulayige asanzwe ari umukinnyi wa Golf nubwo ari Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda
Andrew Kulayige asanzwe ari umukinnyi wa Golf nubwo ari Umuyobozi Mukuru wa Britam Insurance Rwanda
Umukino wa Golf ni umwe mu iri gutera imbere mu Rwanda
Umukino wa Golf ni umwe mu iri gutera imbere mu Rwanda
Muneza Ildephonse ni we wayoboye uyu muhango wo gushyira umukono ku masezerano
Muneza Ildephonse ni we wayoboye uyu muhango wo gushyira umukono ku masezerano
Umuhango wabereye mu cyumba cy'inama cya Kigali Golf Resorts & Villas
Umuhango wabereye mu cyumba cy'inama cya Kigali Golf Resorts & Villas
Andrew Kulayige yagragaje ko iri rushanwa rizajya rikinwa nk'andi mpuzamahanga
Andrew Kulayige yagragaje ko iri rushanwa rizajya rikinwa nk'andi mpuzamahanga
Amasezerano ya Britam na Kigali Golf Resorts & Villas na Kigali Golf Club azamara imyaka itanu
Amasezerano ya Britam na Kigali Golf Resorts & Villas na Kigali Golf Club azamara imyaka itanu
Eugene Murenjehka ari mu bakina Britam Golf Series
Eugene Murenjehka ari mu bakina Britam Golf Series
Peris Gathu ushinzwe amasoko, itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Britam afite intego z'uko abakina Golf bazarushaho kumenya impamvu yo gukoresha ubwishingizi
Peris Gathu ushinzwe amasoko, itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Britam afite intego z'uko abakina Golf bazarushaho kumenya impamvu yo gukoresha ubwishingizi
Andrew Kulayige na Jacobus Johannes Visagie bari gushyira umukono ku masezerano
Andrew Kulayige na Jacobus Johannes Visagie bari gushyira umukono ku masezerano
Andrew Kulayige na Jacobus Johannes Visagie bamaze gushyir umukono ku masezerano ya Britam  na Kigali Golf Resorts & Villas
Andrew Kulayige na Jacobus Johannes Visagie bamaze gushyir umukono ku masezerano ya Britam na Kigali Golf Resorts & Villas
Imikikoranire y'impande zombi izafasha abakinnyi n'abashoramari
Imikikoranire y'impande zombi izafasha abakinnyi n'abashoramari
Eugene Murenjehka ari ari gushyira umukono ku masezerano
Eugene Murenjehka ari ari gushyira umukono ku masezerano
Buri ruhande rwifuza ko aya masezerano na Britam yazongerwa nyuma y'imyaka itanu
Buri ruhande rwifuza ko aya masezerano na Britam yazongerwa nyuma y'imyaka itanu
Umuyobozi wa Golf muri Kigali Golf Resorts & Villas, Rama Donel, ari mu bazategura irushanwa rya Britam Golf Series rikagenda neza
Umuyobozi wa Golf muri Kigali Golf Resorts & Villas, Rama Donel, ari mu bazategura irushanwa rya Britam Golf Series rikagenda neza
Britam Golf Series izatanga ibihembo ku bazitwara neza
Britam Golf Series izatanga ibihembo ku bazitwara neza