Ubu buyobozi bwabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026.
Uyu mushinga uzwi nk’akanyenyeri wongeye gutangizwa muri Kamena 2025 witezweho kuzahura Gikundiro.
Kuri ubu, abarenga ibihumbi 35 ni bo bamaze kwiyandikisha nk’abanyamuryango b’iyi kipe binyuze muri uyu mushinga, mu gihe abarenga ibihumbi bitandatu bemeye kuzagira uruhare mu ishoramari iyi kipe izakora mu bihe bizaza.
Ku rundi ruhande, abagera kuri 600 nibo bamaze gutanga umugabane shingiro w’ibihumbi 30 Frw, mu gihe ibihumbi bine bishyuye make make.
Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko uyu mushinga ukwiye kwitabirwa kuko ari yo mahirwe azakemura ibibazo by’ubukene iyi kipe ihoramo.
Yavuze ko nyuma y’icyiciro cyo kwiyandikisha, hazagenwa abazitabira inteko rusange izatorerwamo ubuyobozi bushya no kugenda n’ibindi birimo umusanzu w’umunyamuryango.
Yagize ati “Turashimira abafana ba Rayon Sports bamaze kwiyandikisha dushishikariza n’abandi gukomeza. Ibi bizadufasha kumenya abanyamuryango bacu no gukorana na bo mu buryo bworoshye kandi hari inyungu zizabatandukanya n’abandi bakunzi basanzwe.”
Kugeza ubu, Akarere ka Gasabo ni ko gafite abafana ba Rayon Sport benshi bamaze kwiyandikisha aho barenga 4700 na Kicukiro ifite abarenga ibihumbi bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!