00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasifuzi 18 b’Abanyarwanda bakiriye ibirango bya FIFA bazakoresha mu 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 January 2026 saa 09:57
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango bya FIFA bazakoresha mu 2026.

Ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo abasifuzi 18 bahuriye ku biro bya FERWAFA, barimo abo mu kibuga hagati, abo ku ruhande, n’umwe ukoresha VAR.

Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda rwemerewe abasifuzi mpuzamahanga barimo na Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR.

Abasifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ikirango cya FIFA ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin. Abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagore ni Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.

Bonnie Mugabe wari kumwe na Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA, Hakizimana Louis, basabye aba basifuzi kugira ubunyangamugayo no kubera abandi urugero.

Abasifuzi 18 ni bo bahawe ibirango bya FIFA
Umuhango wo gutanga ibirango bya FIFA wabereye ku biro bya FERWAFA
Mukansanga Salima yahawe ikirango mpuzamahanga kimwemerera gukora kuri VAR mu 2026
Abasifuzi basabwe kuba inyangamugayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages