Amakipe y’ibihugu muri Afurika akomeje guhatana mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Icyakora bimwe muri ibi buhugu bikomeje kugira ikibazo cy’ibibuga bitujuje ibisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), biba ngombwa ko bishaka aho byakirira imikino yabyo.
Ni muri urwo rwego Congo Brazzaville yahise yegera abaturanyi bayo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayitiza ikibuga igomba kwakiriraho umukino uzayihuza na Maroc tariki 11 Kamena 2024.
Kujyana uyu mukino muri RDC niyo ntandaro yo kuwambura aba basifuzi kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, aho RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibirego ruhakana rwivuye inyuma.
Uyu mukino wahise uhabwa abasifuzi b’abanye-Ghana aho uzayoborwa na Laryea Daniel.
Kugeza ubu Maroc iyoboye Itsinda E aho imaze gukina umukino umwe mu gihe Congo Brazzaville ari iya gatanu. Andi makipe biri kumwe ni Zambia, Niger, Tanzania na Eritrea.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!