Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Bubiligi, abakinnyi babairi bijnjiye basimbuye batsinda ibitego 2 kuri 1 cya Algeria yabanje kuri penaliti yatewe na Sofiane Feghouli, igitego cya mbere cya Algeria mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 28.
Algeria yabanje gutsinda u Bubiligi igitego kuri penaliti ku munota wa 25 ku ikosa myugariro wa Tottenhman, Jan Vertonghen yakoreye kuri Feghouli. Umusifuzi w’Umunyamexique Marco Rodriguez amuha ikarita y’umuhondo na penaliti yinjijwe na Feghouli.
Ni igitego cya mbere Algeria itsinze mu gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 28, baherukaga icya Djamel Zidane mu 1986 muri Mexique.
Iyi kipe yari mu itsinda H n’u Rwanda hashakwa itike y’igikombe cy’Isi ikayitsinda ibitego 5-0, yihagazeho mu gice cya mbere kirangira igifite amanota 3, ku kazi gakomeye kakozwe n’umunyezamu Raïs M’Bolhi Ouhab.
Dries Mertens, rutahizamu wa Napoli wasimbuye Nacer Chadli wa Tottenham mu gice cya kabiri yayoboye umukino w’u Bubiligi afatanyije na Kevin de Bryne.
Ku munota wa 65, umutoza w’u Bubiligi Marc Wilmots yakuyemo Moussa Dembele hinjira Marouane Fellaini watsinze igitego cy’umutwe ku munota wa 70. Ni igitego cya kabiri Fellaini ukinira Manchester United atsinze muri uyu mwaka w’imikino, ikindi yagitsinze ari muri Everton.
Nyuma y’aho Algeria itakaje umupira, Kevin De Bryune yatanze umupira kwa Eden Hazard wa Chelsea wahereje umupira mwiza Mertens atsinda igitego ku munota wa 78 mu izamu rya M’Bohli.
Wesley Sonck niwe mukinnyi w’u Bubiligi waherukaga gutsinda igitego yinjiyew asimbuye mu 2002 ubwo batsindaga u Busuriya ibitego 3-2.
Ku myaka 19 n’iminsi 205, Nabil Bentaleb Tottenham Hotspur yinjiye mu mateka ya Algeria nk’umukinnyi muto ukinnyi igikombe cy’Isi.
Kevin de Bryne yatowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino usize hatsinze ibitego 48 muri iki gikombe cy’Isi 2014.
Undi mukino wo muri iri tsinda H, u Burusiya bwa Fabio Capello bukina na Koreya y’Epfo saa 23.59.
Ku Cyumweru, u Bubiligi buzakina n’u Burusiya naho Koreya y’Epfo ikine na Algeria.



















TANGA IGITEKEREZO