Nubwo hafi ya bose ari abakorerabushake bityo bakaba nta bihembo babona, abatoza mu bigo byigisha umupira w’amaguru mu Rwanda basanga kuva irushanwa Airtel Rising Stars ryatangira gukinwa, benshi bamaze gusobanukirwa agaciro kabo mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Mpawenimana Ismail, umwe mu batoza abana, akaba n’Umuyobozi wa IJABO muri Region III yatangarije IGIHE ko Airtel Rising Stars ituma bamenyekana, bakabona imyenda yo gukinana, kandi bigatuma bakora cyane kuko baba bazi ko bazarushanwa.
Mpawenimana yagize ati “(Airtel Rising Stars) yongereyeho kinini cyane, mbere buri wese yagenderaga mu kwishakira inyungu, ku buryo mbere wakoreshaga umukinnyi ushoboye kuba yabonwa n’ikipe nkuru y’’icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri ukamugurisha, ariko kiriya cyiciro (cy’abatarengeje imyaka 15) nticyitabweho. Ariko kuba abana na bo barabonye amarushanwa bituma bitabwaho kuko umutoza aba azi ko azarushanwa n’abandi.”
Icyakora asanga ubutaha abatoza na bo bahawe impuzankano (Uniforms) z’abatoza, bakajya bagenerwa n’amahugurwa haba mbere cyangwa mu marushanwa ya Airtel Rising Stars bityo bakiyongerera ubumenyi, ubundi buri kipe yitabiriye irushanwa igahabwa nibura umupira wo gukina, byarushaho kubagwa neza.
Airtel Rising Stars: Les Abeilles yegukanye igikombe muri Region III
Ikigo gitorezwamo abana (centre de formation Les Abeilles) cy’i Musanze ni cyo cyegukanye igikombe cya Airtel Rising Stars muri Region III, igice kigizwe n’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
Mu bahungu, Les Abeilles yegukanye iki gikombe itsinze igitego 1 ku busa bwa Juatoto y’i Rubavu mu mukino wa nyuma, mu gihe mu bakobwa ho White Stars ihagarariye Akarere ka Nyabihu ni yo yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 3 kuri 2 za Nyakiriba.
Amakipe yabaye aya kabiri yahawe ibikombe bya bya feza ndetse n’amafara y’u Rwanda 80,000 ku bahungu na 70,000 ku bakobwa, n’aho aya mbere ahembwa ibikombe bya zahabu biherekejwe n’amafaranga 100,000, ahita anabona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru irushanwa rizaba rikomereza muri Region IV, ahazahurira amakipe atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zaho, bahatanira igikombe n’itike yo guhagararira iki gice mu mikino ya nyuma izabera i Musanze muri uku kwezi.
Irushanwa Airtel Rising Stars ryateguwe na IJABO Ryawe Rwanda, Umuryango w’ibigo bitorezwamo abana gukina umupira w’amaguru mu Rwanda, rigaterwa inkunga 100% na sosiyete y’itumanaho Airtel.



















TANGA IGITEKEREZO