Muri aya makipe yose uko ari ane, Rayon Sports ni yo iri mu myanya itanu ya mbere ku rutonde rw’amakipe yitwaye neza mu mikino itanu iheruka, aho yabonyemo icyenda kuri 15, iri inyuma ya Al-Merrikh SC yabonyemo 11.
Al-Hilal SC ifite amanota arindwi ku mwanya wa karindwi, APR FC ikagira amanota atandatu ku mwanya wa 11 mu gihe Police FC ifite amanota atatu ku mwanya wa 11.
Nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 mu cyumweru gishize, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko kutabona intsinzi byaturutse ku kuba benshi mu bakinnyi be bari mu Gisibo rya Ramadhan.
Ati “Kuri ubu dufite abakinnyi 11 bari mu Gisibo cya Ramadhan, ibyo na byo ntabwo twabyirengagiza kuko bigabanya imbaraga z’abakinnyi. Ntabwo basinzira, babyuka saa Kumi z’Ijoro bagiye kurya no gusenga.”
Ibi bihuye neza n’ibyari bimaze igihe gito bitangajwe n’Umutoza wa Al Hilal SC, Laurențiu Reghecampf, aho na we yashimangiye ko atazongera gukina ku manywa mu gisibo kuko bishobora kugira ingaruka ku bakinnyi be.
Ati “Ntabwo ari ibintu by’abantu, bagomba kumva ko abakinnyi bacu batarya, ntibanywe, kandi ntabwo basinzira neza. Twakina dute umupira muri ayo masaha?”
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, umaze kunganya imikino itatu yikurikiranya, we yavuze ko ikigoranye ari imyitwarire ya bamwe mu bakinnye be.
Ni mu gihe Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, nyuma yo gutsindwa na Al-Merrikh SC, yavuze ko abakinnyi be bananiwe kubera gukina imikino yegeranye, ibidatandukanye cyane n’ibyatangajwe n’Umutoza wa APR FC ubwo yari amaze gutsindwa na Al-Hilal SC muri Gashyantare.
Ati “Buri munsi ibiri cyangwa itatu turakina umukino. Ntabwo bisanzwe. Nakinnye ku wa Gatanu, ku wa Mbere mpuye na Al-Merrikh nyuma y’iminsi ibiri. Ntabwo byoroshye. Ku wa Kane nzakina na Rayon, nyuma yaho ku Cyumweru nkine na Gicumbi FC [umukino washyizwe ku wa Mbere utaha]. Abakinnyi ntabwo ari imashini.”
Abatoza baba bafite ukuri cyangwa ni urwitwazo?
Hari abavuga ko mbere yo kugaragaza izindi mpamvu, abatoza bakwiye kubanza kwemera ko Shampiyona ikomeye cyangwa se amakipe yabo yasubiye inyuma mu mikinire.
Hari n’abibaza uburyo amakipe makuru yaba ari yo ari kugirwaho ingaruka kurusha amakipe mato kuko nka Etincelles FC kuri ubu ifite amanota icyenda mu mikino itanu iheruka, Bugesera FC, AS Kigali n’Amagaju FC zikagiramo amanota umunani.
Etincelles FC, Bugesera FC, AS Kigali n’Amagaju FC, zose zakinnye 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, gusa iyi kipe ya nyuma ni yo itarabashije kugera muri ¼ gikinwa muri iki cyumweru no mu cyumweru gitaha.
Urebye imikino aya makipe yose yakinnye wasanga ntaho itandukaniye cyane n’iyo za APR FC, Rayon Sports na Police FC zakinnye, uretse ko aya makipe atatu yo yitabiriye Heroes Cup mu ntangiriro za Gashyantare, agakina imikino ibiri uretse Gikundiro yakinnye umwe nk’uko bimeze kuri AS Kigali.
Indi kipe yagize imikino yisumbuyeho, ariko yo idakina Igikombe cy’Amahoro ni Al-Hilal SC ariko ikaba igiye kumara ibyumweru bitatu idakina Shampiyona y’u Rwanda kubera kwitegura imikino ibiri ya ¼ cya CAF Champions League izahuramo na RS Berkane tariki ya 15 n’iya 22 Werurwe 2026.
Nyuma yaho ni bwo izakina ibirarane bitatu bya Shampiyona izahuramo na Bugesera FC, Rutsiro FC n’Amagaju FC hagati ya tariki ya 25 n’iya 31 Werurwe 2026.
Umwe mu batoza bamaze igihe mu mupira w’u Rwanda, waganiriye na IGIHE, yashimangiye ko atemera ibivugwa n’aba batoza bagenzi be kuko bafite abakinnyi benshi, bityo bakabaye bafite uburyo bashobora guhangana n’ibyo bibazo.
Ati “Ibyo ni urwitwazo, abandi se bo ntibasibye? Muri Marine FC ntibari mu Gisibo? Muri Etincelles FC, Gasogi, Gorilla ntibari mu Gisibo? Ni ugushaka kwikura mu bibazo, iyo ufite abakinnyi benshi se ntuhindura? Iyo ufite imikino myinshi ureba uburyo ucunga ikipe yawe, niba ufite abakinnyi 30 ugakoresha 16 gusa, bazananirwa.”
Yongeyeho ati "Gusa ntabwo ari ibintu wasuzugura, hari igihe abakinnyi bananirwa cyangwa Igisibo cya Ramadhan kikagira ingaruka, ariko uba ugomba kugira uko ubicunga nk’uko ucunga imvune. Byose bigaruka ku mutoza. Ikintu batari kubona ni uko muri iyi Shampiyona amakipe byitwa ko ari mato ni make. Ubu yose arahari, ntiwapfa kuyatsinda. Amakipe makuru ari kugorwa no gucunga abakinnyi benshi afite b’abanyamahanga."
Abwiwe ko abatoza bamwe batinya guhindura ikipe kubera igitutu cy’ubuyobozi, aho kuri ubu hari amakuru avuga ko Bruno Ferry yasabwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kutajya ahindura ikipe akinisha, uyu mutoza yavuze ko na byo bijyana n’intego abayobozi basabye kugeraho.
Ati “Igitutu kigendana n’intego, ibyo byose urumva ko ari ugucunga kuko n’igitutu wagicunga. Niba Police FC igusaba igikombe ni uko yaguhaye ibishobora kuguha igikombe, niba APR igusaba igikombe, yaguhaye ubushobozi bugusaba igikombe. Igitutu gitangira ugisinya amasezerano yawe. Hari igihe Shampiyona yoroha cyangwa igakomera.”
Menshi mu makipe yo mu Rwanda usanga afite abakinnyi 30 cyangwa barenga mu gihe imikino ya Shampiyona bakina yavuye kuri 30 ikaba 34 muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 kubera kwiyongeramo kwa Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC.
Ni mu gihe ikipe yakinnye Shampiyona yose ikagera no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, isoza umwaka w’imikino ikinnye imikino 37 cyangwa 41 [uyu mwaka], kuva muri Nzeri kugeza muri Gicurasi, utabariyemo Igikombe cy’Intwari cyangwa amarushanwa Nyafurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!