Ibi byatangajwe na bamwe mu batoza ba Les Léopards de la RDC mu kiganiro bagiranye na Top Congo FM bagaruka ku mibereho y’iyi kipe mu bihe bitandukanye.
Team Manager wa RDC, Ntumba Ngandu, yahishuye ko ibiri kuba bizagira ingaruka ku Ikipe y’Igihugu mu gihe Leta itakurikiza ibikubiye mu masezerano abatoza bagiranye na yo.
Yagize ati “Amasezerano dufite y’Ikipe y’Igihugu yasinywe ku bwa Minisitiri wa Siporo Serge Chembo Nkonde ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri RDC (Fecofa), Donatien Tshimanga, ariko ibiyakubiyemo ntabwo byigeze byubahirizwa.”
"Ntabwo nzi niba ibi bintu biri kuba Perezida Félix Tshisekedi abizi, ko Leta itigeze yishyura abatoza b’Ikipe y’Igihugu nkuru. Urugero rwa hafi ni mu mikino iheruka ya gicuti twakinnye na Congo Brazzaville, hari n’amafaranga yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya CHAN ku batarengeje imyaka 20 dukeneye. Imana yonyine niyo izi.”
Aba batoza bahagarariwe n’Umufaransa Sébastien Desabre bashobora gukomeza ibintu, nyuma y’igihe baba batishyuye utwabo, bikaviramo RDC kuba yafatirwa n’ibihano.
Amakuru avuga ko Sébastien Desabre aheruka gufata ku cyitwa umushahara muri Ukuboza 2023, bivuga ko amafaranga yo kugeza iyi kipe muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Côte d’Ivoire yayategereje amaso agahera mu kirere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!