Hari mu mukino w'Umunsi wa 19 wa Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo mukeba w'ibihe byose, APR FC, igitego 1-0 kuri Stade ya Huye ku Cyumweru, tariki 12 Gashyantare 2023.
Ku munota wa 82 w'umukino, myugariro wa Rayon Sports, Mitima Isaac, yaryamye hasi mu rubuga rw'amahina rw'ikipe ye nyuma yo kugira ikibazo cy'imvune maze ajya kwitabwaho n'abaganga.
Bidatinze, umusifuzi Ruzindana Nsoro yasabye abaganga ba Rayon Sports bari bayobowe na Mugemana Charles ko basohora hanze Mitima akitabwaho ari hanze y'ikibuga, umukino ugakomeza, ari na ko byaje kugenda.
Nyuma yo kuvurwa, Mitima yasabye gusubira mu kibuga. Abasifuzi batinze gato kumwemerera mu gihe habagaho gusimbuza ku ruhande rwa APR FC havamo Ishimwe Fiston wari ukomeretse agiye gusimburwa na Mugisha Gilbert.
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude yasakuje cyane yinubira abasifuzi batari bari kwemerera myugariro we Mitima Isaac ko yasubira mu kibuga. Aha ni ho Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yamubwiye nabi ati "Uri kuvuga cyane, gabanya amagambo ureke abasifuzi bakore akazi kabo."
Nyuma y'aya magambo Rwaka yarakaye cyane abwira umusifuzi wa kane Nizeyimana Isiaq ko bari gutindira ikipe ye kwinjiza umukinnyi, amubaza niba bari bukomeze gukina batuzuye?
Umusifuzi wa kane yahise ahamagara uwo hagati, Ruzindana Nsoro, amubwira ko yaha Rwaka ikarita y'umuhondo akagabanya amagambo, ibintu na we yahise akora.
Ntibyarangiriye aho kuko Jamel Eddine Neffati wari uri ku gitutu cyo kwishyura igitego yakomezaga guhaguruka ajya inama n'Umutoza mukuru Ben Moussa. Nyuma y'uko Nizeyimana Isiaq wari umusifuzi wa kane amusabye kenshi kwicara ntabikore, na we yamusabiye ikarita y'umuhondo arayihabwa.
Nyuma y'umukino, Jamel Eddine Neffati yagiye ku ntebe ya Rayon Sports gusanga mugenzi we wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude, ngo amusabe imbabazi.
Rwaka yagize ngo aje kumusagararira, amuhunga yerekeza mu kibuga hagati, Jamel Eddine naho arahamusanga, undi akomeza kumuhunga yihuta akomeza kugana mu kibuga hagati.
Jamel Eddine abonye Rwaka akomeje kumuhunga, yegereye Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis, baganiraga mu Gifaransa ko nta kibazo agifitanye n'umutoza Rwaka, ahubwo yifuzaga kumusaba imbabazi kuko nyuma y'umukino ibyawubayemo byose biba birangiye.
Ati "Bwira umutoza wawe wungirije ko ndi kumusanga ngo musabe imbabazi, nta kibazo kigihari kuko umukino warangiye. Njye ndi umunyamwuga, ibyabaye mu mukino biguma mu mukino, iyo warangiye ubuzima burakomeza."
Haringingo yahise ahamagara umwungiriza we Rwaka arabunga basabana imbabazi, ari naho hahise hazira Umutoza mukuru wa APR FC, Ben Moussa, na we abasaba gutuza bakibagirwa ibyabaye mu mukino kuko warangiye.
Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yatsinze APR FC nyuma y’imyaka 4 itarusyaho- Uko umukino wagenze (Amafoto & Video)














<



Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0