U Rwanda rwakiriye Côte d’Ivoire ku Cyumweru tariki 9 Nzeri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda H rwasabwaga gutsinda kugira ngo rubone amanota ya mbere kuko undi rwawutsinzwe.
Ni umukino wasifuwe n’Abanya-Namibia, Jackson Pavaza, yungirijwe na Matheus Kanyanga na David Tauhulupo Shaanika.
Umwe muri aba basifuzi ari nawe wari hagati mu kibuga, yatangaje ko abayobozi ba Ferwafa barimo Umunyamabanga Mukuru, François Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric ushinzwe amarushanwa, bamuzaniye ibahasha irimo amafaranga “atazi umubare” bashaka ko abogamira ku Rwanda.
Aganira n’ikinyamakuru Namibian Sun, yagize ati “Amafaranga yari mu ibahasha. Sinigeze ngerageza no kuyabara cyangwa kumenya yari angahe.”
“Nababwiye ko nta mpano nshobora kwakira ivuye ku muntu uwo ariwe wese nk’uko amategeko ya CAF abiteganya. Narayanze ndetse ikibazo nkimenyesha CAF.”
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko iki kibazo yakimenye asomye ibyo umusifuzi yatangaje mu binyamakuru ndetse yabivuganyeho n’Umunyamabanga Uwayezu.
Ati “Ikibazo nakibonye mu binyamakuru by’iwabo [wa Pavazzi]. Navuganye n’Umunyamabanga ambwira ko bisobanutse nta kibazo kirimo […] CAF yo nta cyo iratubwira.”
Pavaza watowe nk’umusifuzi w’umwaka muri Namibia ni umwe no mu bakomeye muri Afurika. Ni ku nshuro ya gatatu atamaza abashaka kumuha ruswa.
Muri Kamena yagaragaje ko hari abashatse kumuha ruswa mbere yo gusifura umukino wahuje Raja Casablanca yo muri Maroc na Aduana Stars yo muri Ghana wabaye muri Gicurasi.
Yashyize mu majwi kandi Kabuscorp de Palanca yo muri Angola ubwo yari agiye kuyisifurira umukino wari ukomeye cyane muri CAF Champions League mu 2015 ihura na El Merreikh yo muri Sudani.
CAF yahagurukiye ibyaha bijyanye na ruswa mu basifuzi ndetse muri Nyakanga uyu mwaka yatangaje ko yahagaritse abagera kuri 22 bagaragayeho iyo myitwarire.
Abo barimo na Marwa Range wo muri Kenya wahagaritswe ubuzima bwe bwose mu bikorwa bya ruhago.



















TANGA IGITEKEREZO