Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023, cyitabiriwe na Habyarimana Florent Ushinzwe Iterambere muri Minisiteri ya Siporo ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Visi Perezida wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki n'Iterambere rya Ruhago, Mugisha Richard na Bernhard Hirmer uyobora ibijyanye n'Imitoreze mu Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda.

Umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Byringiro Lague, na we yitabiriye igikorwa cyabahurije hamwe n'abatoza batanu, abakozi batanu bita kuri aba bana umunsi ku wundi ndetse n'abana 30 biga muri iri shuri.

Abana bashimye Perezida Paul Kagame watangije umushinga wa Visit Rwanda kugira ngo bafashwe kwigishwa umupira biciye muri Bayern Munich, bazamure impano zabo.

Umwe yagize ati "Turamwizeza ko tuzakora inshingano zacu tukumvira abatoza tukagira ikinyabupfura kandi tugakora cyane, tukazajyana Amavubi mu Gikombe cy’Isi."

Habyarimana Florent Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo yabwiye abana ko yishimiye kwifatanya mu birori bisoza umwaka wa 2023 n'ibitangira uwa 2024.

Yashimangiye ko imwe mu ntego za Minisiteri ya Siporo ari ukuzamura impano z'abakiri bato ndetse bazakomeza gukora igishoboka cyose kugira ngo abanyempano bigira umupira muri iri shuri bazazamuke neza kandi baheshe ishema igihugu.

Binyuze muri Visit Rwanda na Bayern Munich, Leta y'u Rwanda yemeye gushora amafaranga kugira ngo uyu mushinga uzabyarire igihugu impano zizigaragaza ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu cyerecyezo cya 2027 mu Gikombe cya Afurika cy'Abari munsi y'imyaka 17 aho intego ari ukwitwara neza rukaba rwaserukira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy'Isi kandi bizeye ko bazabigeraho.

Visi Perezida wa FERWAFA, Mugisha Richard, yatangiye abaza abana icyo Academy yabamariye mu mezi atatu bahamaze ndetse n'intego yabo y'ahazaza.

Yakomeje abaha urugero rwa Rutahizamu wa Sénégal na Al Nassr, Sadio Mané, abereka uko yakuriye mu cyaro cy'iwabo ari abakene ariko aza kuba umukinnyi ukomeye nk'umwe mu 10 bahembwa amafaranga menshi ku Isi.

Yatanze icyizere ko igihugu kibari inyuma kandi bagomba gukora cyane bakagera ku ntego zabo, bagafasha imiryango yabo n'igihugu muri rusange. Akomeza abizeza ko igishoboka cyose bazagikora kugira ngo batange umusaruro.

Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi na Sandvinkens IF, Byiringiro Lague, wifujwe n'abana benshi bagize iri shuri yasangiye nabo iminsi mikuru nk'umukinnyi bamwe muri bo bafataho icyitegererezo.

Habyarimana Florent ushinzwe Iterambere ry'Abato muri Minisiteri ya Siporo yabwiye abana ko bitezweho byinshi mu rugendo rwo guhesha ishema igihugu mu gihe kizaza
Habyarimana Florent ushinzwe Iterambere ry'Abato muri Minisiteri ya Siporo yabwiye abana ko bitezweho byinshi mu rugendo rwo guhesha ishema igihugu mu gihe kizaza
Visi Perezida wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki n'Iterambere ry'Abato, Mugisha Richard, yabwiye abana babarizwa muri Academy ya Bayern Munich ko igihugu kizabaha ibyo bazakenera byose bakavamo impano zizigaragaza ku Isi

Umuyobozi Mukuru wa Academy ya Bayern Munich Ishami ry'u Rwanda, Bernhard Hirmer, yashimiye u Rwanda rwagiranye imikoranire na Bayern Munich
Umuyobozi Mukuru wa Academy ya Bayern Munich Ishami ry'u Rwanda, Bernhard Hirmer, yashimiye u Rwanda rwagiranye imikoranire na Bayern Munich
Zaninka Prisca ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa Academy ya Bayern Munich yashimiye abayobozi badahwema kubaba hafi igihe cyose babakeneye
Zaninka Prisca ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bwa Academy ya Bayern Munich yashimiye abayobozi badahwema kubaba hafi igihe cyose babakeneye
Visi Perezida wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki n'Iterambere ry'Abato, Mugisha Richard ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, Bernhard Hirmer
Visi Perezida wa FERWAFA Ushinzwe Tekiniki n'Iterambere ry'Abato, Mugisha Richard ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, Bernhard Hirmer
Tuyisenge Eric 'Cantona' uri mu bakozi ba Academy ya Bayern Munich ari kumwe n'aba bana basangira iminsi mikuru
Tuyisenge Eric 'Cantona' uri mu bakozi ba Academy ya Bayern Munich ari kumwe n'aba bana basangira iminsi mikuru
Umutsima uriho ikirango cya Bayern Munich ni wo wagabanyijwe abana n'abayobozi ubwo basangiraga iminsi mikuru
Umutsima uriho ikirango cya Bayern Munich ni wo wagabanyijwe abana n'abayobozi ubwo basangiraga iminsi mikuru
Kanamugire Aloys uri mu batoza b'Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich yari yitabiriye iki gikorwa
Kanamugire Aloys uri mu batoza b'Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich yari yitabiriye iki gikorwa
Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Byiringiro Lague, yijeje aba bana ko nibumvira abatoza n'abayobozi babo bazavamo abakinnyi beza ku Isi
Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Byiringiro Lague, yijeje aba bana ko nibumvira abatoza n'abayobozi babo bazavamo abakinnyi beza ku Isi
Rafiki Nshimiyimana uri mu batoza ba Academy ya Bayern Munich ubwo bahuraga n'abayobozi bakuru ba ruhago mu Rwanda
Rafiki Nshimiyimana uri mu batoza ba Academy ya Bayern Munich ubwo bahuraga n'abayobozi bakuru ba ruhago mu Rwanda
Noëlla, umwe mu baganga ba Academy ya Bayern Munich ni we wasemuriraga Umuyobozi Mukuru wayo Bernhard Hirmer
Noëlla, umwe mu baganga ba Academy ya Bayern Munich ni we wasemuriraga Umuyobozi Mukuru wayo Bernhard Hirmer
Byari ibyishimo kuri aba bana basuwe n'abayobozi bakuru ba ruhago
Byari ibyishimo kuri aba bana basuwe n'abayobozi bakuru ba ruhago
Aba bana bashimishijwe no gusangira na Rutahizamu w'Amavubi na Sandvinkens IF yo muri Suède, Byiringiro Lague
Aba bana bashimishijwe no gusangira na Rutahizamu w'Amavubi na Sandvinkens IF yo muri Suède, Byiringiro Lague