Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rivuga ko abafana bazagura amatike hakiri kare kandi bakagera kuri stade kare hari andi mahirwe abateganyirijwe.
Ryagize riti “Imiryango ya stade izafungurwa Saa Sita zuzuye z’amanywa, tombola ibanziriza umukino izatangira Saa Kumi z’umugoroba. Abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse n’imipira yo gukina.”
“Mu gihe cy’akaruhuko ku makipe yombi, abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga bingana na 100.000 Frw, 200.000 Frw, 300.000 Frw, 500.000 Frw n’igihembo nyamukuru cya 1.000.000 Frw.”
FERWAFA ishishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo, kandi abanyamahirwe akaba ari abazagura amatike bitarenze ku wa Kane tariki 9 Ukwakira, mbere ya saa Munani z’Amanywa.
Amavubi yifuza gutsinda uyu mukino ukomeye, akagira amanota 14 afitwe na Bénin iyoboye Itsinda C na Afurika y’Epfo iherutse gukurwaho amanota. Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ifite amahirwe menshi yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!