Uyu mutoza wanyagiye APR FC ibitego 4-0 mu mukino wa shampiyona uheruka kubahuza, yabwiye itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, ko abakinnyi bamusabye kutagira ibintu byinshi ababwira kuko bo bazi icyo basabwa kuri uyu mukino, anahishura ku byerekeye abakinnyi bibazwagaho kuba batakina.
Yagize ati “Abakinnyi bari barwaye nka Camara, Muhire Kevin na Nzayisenga Jean d'Amour batakinnye ubushize kubera imvune ubu barahari bameze neza.”
Yakomeje agira ati “Ikindi, nta byinshi nza kuvuga kuko bo umukino bawufashe mu buryo bw’umwihariko kandi birenze, ibyo biranshimishije. Bo bambwiye bati ‘umutoza nta bintu byo kutubwira ngo tuzatsinda’, byatumye njyewe mvuga amagambo make.”
Abajijwe niba myugariro Abouba Sibomana iyi kipe iherutse gusinyisha avuye muri Gor Mahia azamukinisha, Masoudi yagize ati “Buriya umukinnyi umaze gusohoka hanze kandi afite ubwenge wamushyira hariya ukamuha amabwiriza gusa kandi akumva. Kuri Abouba nta kibazo mfite, benshi baravuga ko nta myitozo afite ariko niba ufite ubwenge mu mupira byinshi urabikora….abakinnyi babiri bazatangira umukino ni Abouba na Camara abandi nzabatekerezaho.”
Masoudi ufite agahigo ko gukina uyu mukino ari muri Rayon Sports nk’umukinnyi, umwaka ushize yaranawutoje akaraawutsinda.
Yavuze ko atari umukino usanzwe haba ku bakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana kuko impande zose ziba zawuteguye bikomeye.
Rayon Sports yanganyije umukino uheruka na Etincelles ubusa ku busa, imaze iminsi yitegura bidasanzwe uyu mukino ishakamo amanota atatu byanze bikunze kugira ngo igume kuyobora urutonde rwa shampiyona nk’uko umutoza Masoudi abitangaza.
Ngo nubwo yawutsinze ubushize, ntabwo bimuha amahirwe ko no kuri iyi nshuro azawutsinda akaba ariyo mpamvu asaba abakunzi ba Rayon Sports kuza n’iyonka kuri Stade Amahoro bambaye umwenda w’ikipe w’ubururu, kuko ari kimwe mu ntwaro zikomeye zituma umukinnyi mu kibuga yumva yakwitanga ijana ku ijana.

Nyuma y’imyitozo yakoreye kuri Stade Mumena, Rayon Sports igomba guhita ifata imodoka ikerekeza i Rugende aho igiye mu mwiherero , akaba ari naho izajya ikorera imyitozo ikazagaruka mu mujyi i Kigali ku munsi w’umukino.
Hagati aho, APR FC yo iri mu mwiherero i Rubavu kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, biteganyijwe ko igomba kugaruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu akaba ariho ikomereza kwitegurira.
IGIHE kigerageza kuganira n’umutoza wayo Jimmy Mulisa kuwa Mbere w’iki Cyumweru yavuze ko nta kintu ashobora gutangaza na kimwe, akaba azavuga kuwa Gatatu hasigaye umunsi umwe ngo umukino ube.













Ibitekerezo 0