Ni umukino wateguwe muri gahunda yiswe ‘Umuhuro mu Amahoro’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kwishimira iki gikorwaremezo cyabahariwe.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, mbere y’uko APR FC ndetse na Rayon Sports zikiranura mu mukino wa mbere ukomeye kuva iyi stade yavugururwa.
Umukino w’abana uzatangira gukinwa saa Munani z’amanywa mbere y’uzahuza amakipe y’ibigugu mu Rwanda uzakinwa saa Kumi n’imwe.
Ab’inkwakuzi bamaze kugura amatike yo kureba uburyohe bw’imikino na stade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.
Kugeza ubu Académie ya PSG yashinzwe mu 2021 ifite abana barimo ab’imyaka 6&7, 8&9, 10&11, 12&13, 14&15 na 16&17, mu gihe iya Bayern Munich yatangijwe mu mwaka ushize irimo abo munsi ya 13.
Aya makipe yombi ahuriye ku kuba yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu masezerano yasinyanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!