Ku wa 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera hateraniye abatoza ba Bayern Munich ndetse n’abo mu Rwanda bari mu kazi katoroshye ko guhitamo abana bazajya muri Academy ya Bayern Munich.

Hatoranyijwe abana 43 n’abasimbura barindwi bagombaga kujya muri iri shuri, gusa nyuma Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritahura ko hari ababeshye imyaka, barengeje imyaka 12 na 13 yagendeweho, biba ngombwa bamwe muri bo basezererwa hasigara abana 30.

Muri aba bana 50 bari batoranyijwe harimo abanyezamu batatu, ariko nyuma hatahurwa ko umwe muri bo yabeshye imyaka arasezererwa, hasigara abanyezumu babiri ari na bo iri shuri rifite kugeza ubu.

Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa FERWAFA ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard, yavuze ko bakiganira n’Umutoza mukuru w’Umudage kugira ngo barebe igihe hazabera irushanwa rizatoranyirizwamo undi munyezamu.

Ati “Turacyaganira n’Umutoza mukuru w’Umudage, gusa ibyiza byaba abana bagiye mu biruhuko kugira ngo tubabone tutabakuye ku mashuri. Ni ibintu bizakoranwa ubwitonzi ku buryo uzaba uwa gatatu azaba yijuje ibisabwa.”

Yakomeje agira ati “Mu bana 10 bari batoranyijwe tugahitamo batatu [nyuma umwe akaza gusezererwa], abasigaye ni bo n’ubundi bazongera bashakwamo umwe ugomba kuba uwa gatatu kugira ngo mu gihe baba bakina hagati yabo cyangwa bahuye n’andi makipe, habe haboneka abanyezamu bahagije.”

Amakuru IGIHE ifite yemeza ko iri tahurwa ryo kubeshya imyaka ritagize ingaruka ku banyezamu gusa kuko na ba myugariro hatoranyijwemo barindwi gusa, gusa umutoza mukuru avuga ko ubwo bakiri bato hazabaho kubahindurira imyanya bakina ku buryo nta kinini bizangiza.

Iperereza ryakozwe ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha, RIB, ryagaragaje ko hari abantu batanu bakekwaho uburiganya mu guhindura imyaka y’abana ngo babe babona amahirwe yo kwiga no gukina muri Academy ya Bayern Munich, idosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ndetse aba bakaba bazagezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 14 Ugushyingo 2023.

Abana 30 bari kwigishwa umupira w'amaguru mu Ishuri rya Bayern Munich harimo babiri gusa b'abanyezamu bagiye kongerwaho uwa gatatu
Abana 30 bari kwigishwa umupira w'amaguru mu Ishuri rya Bayern Munich harimo babiri gusa b'abanyezamu bagiye kongerwaho uwa gatatu