00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adama Coulibaly wa Al Hilal SC yagiye kuvurirwa mu Misiri

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 April 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Rutahizamu wa Al Hilal SC akaba n’umwe mu bafite ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda, Adama Coulibaly, yageze mu Misiri aho yagiye kubagwa imvune yo mu ivi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yamenyesheje abakunzi bayo ko uyu mukinnyi adahari yagiye kwitabwaho n’abaganga.

Yagize iti “Umunya-Mali ukina anyuze mu mpande, Adama Coulibaly, azabagwa imvune y’ivi aherutse kugira, yatumye atagaragara mu mikino twakinnye mu byumweru byatambutse.”

“Yageze i Cairo muri iki gitondo ari kumwe n’ushinzwe inozabubanyi mu ikipe, Fadel Hussein Abdel Samad, ahita anafatwa ibizamini by’ubuzima ari na byo byemeje ko agomba kubagwa. Ukurikije ibyo abaganga bavuze, azatangira imyitozo mu byumweru bibiri nyuma yo kuvurwa.”

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026, ni bwo Coulibaly umaze gutsinda ibitego icyenda aza kubagwa imvune, mu gihe ikipe ye iraba ifite umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda uyihuza na Marine FC.

Kugeza ubu Al Hilal SC yakinnye imikino 24 iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 54, ikaba irusha APR FC ya kabiri amanota abiri nubwo yo yakinnye imikino 26.

Al Hilal SC kandi yanavuze ku byo kurega RS Berkane yo muri Maroc yakinishishije umukinnyi utemewe mu mukino wa ¼ cya CAF Champions League.

Nyuma y’uko isabwe kujya mu kwitaba Akanama Nkemurampaka muri CAF, yanze kwitabira hatabanje gusubikwa umukino uzahuza AS FAR Rabat na RS Berkane, kandi bitakorwa ikajyana ikirego mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS).

Adama Coulibaly yagiye muri Maroc kubagwa mu ivi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages