00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adel Amrouche watozaga Amavubi yirukanywe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 January 2026 saa 05:42
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatandukanye na Adel Amrouche wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano ye.

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko Adel Amrouche “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.”

Yongeyeho ko “Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.”

FERWAFA ivuga kandi ko “Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo” ndetse iri Shyirahamwe ryijeje gutanga “andi makuru arebana n’iyi ngingo mu gihe nyacyo.”

Kuva FERWAFA ibonye ubuyobozi bushya mu mpera za Kanama 2025, mu mezi abiri yakurikiyeho byatangiye kuvugwa ko Amrouche azirukanwa, ariko hakavugwa ko mu masezerano ye harimo ko umusaruro we ugomba gutangira kurebwaho mu mwaka wa kabiri.

Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe mu gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

Ibyo byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa gatanu mu Itsinda C yasanze ruyoboye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mutoza wari wasimbuye Frank Torsten Spittler utarongereye amasezerano, yirukanywe mu gihe Ikipe y’Igihugu izakina imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe naho amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2027 agakurikiraho nyuma muri uyu mwaka.

Adel Amrouche watozaga Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yirukanywe habura igito ngo yuzuze umwaka ari muri izi nshingano
Amrouche washinjwe kutubahiriza ibiri mu masezerano ye, yatsinze umukino umwe gutoza atoza Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages