00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adel Zrane wa APR FC arifuzwa na Simba SC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 November 2023 saa 04:15
Yasuwe :

Simba SC yo muri Tanzania iri gukora ibishoboka byose ngo igarure umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya- Tunisia Dr Adel Zrane, wayitoje imyaka ine hagati ya 2018 na 2021.

Simba SC yifuje kugarura Dr Zrane nyuma y’uko itandukanye n’Umunyarwanda, Hategekimana Corneille, wajyanye na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ nyuma yo kunyagirwa na Mukeba Yanga SC ibitego 5-1.

Dr Zrane yatwaranye na Simba SC ibikombe icyenda ndetse bagerana muri 1/4 cya CAF Champions League inshuro eshatu mu myaka ine yahamaze.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko ubuyobozi bwa Simba SC bwavugushije uyu mutoza bwifuza ko asubira muri ’Wekundu wa Msimbazi’ mu gihe bwateganyaga gutandukana na Hategekimana.

Aganira na IGIHE, Dr Zrane yirinze kugira icyo avuga kuri aya makuru gusa yemeza ko muri Tanzania bamwifuza ariko yishimiye kuba muri APR FC agifitiye amasezerano.

Ati "Hari amakuru mba mfite ku giti cyanjye ntashyira hanze mu itangazamakuru, haba kuba narahamagawe cyangwa ibyo twavuganye, gusa igihari ni uko itangazamakuru ryo muri Tanzania ribivuga kenshi."

Yakomeje agira ati "Ndi umutoza wa APR FC kandi wishimiye cyane iyi kipe. Uko ifata abakozi bayo, dufitiwe urukundo n’abafana n’ubuyobozi butanga buri kimwe ngo ikipe ibeho mu mwuka mwiza kandi kinyamwuga. Meze neza nta kibazo na kimwe mfite."

Uyu mutoza yishimiye u Rwanda na APR FC, byatumye azana umuryango we babana mu kazi ka buri munsi.

Dr Adel Zrane afitanye amasezerano y’umwaka umwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu 2018-19, Dr Zrane yatwaranye na Simba SC Igikombe cya Shampiyona na Community Shield ari kumwe n’Umutoza mukuru w’Umubiligi, Patrick Aussems.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019-20, yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, Igikombe cy’Igihugu na Community Shield ari kumwe n’Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Uyu mutoza yakoranye kandi n’Umufaransa Didier Gomez Da Rosa mu 2020-21, atwarana nawe ibikombe bitatu birimo icya shampiyona, icy’Igihugu na Community Shield.

Yatoje mu yandi makipe nka Etoile Sportif du Sahel y’iwabo muri Tunisia, Al Ain yo muri Arabie Saoudite, Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2022 muri Cameroun.

Dr Adel Zrane yatwaranye na Simba SC igikombe cya Shampiyona ari kumwe na Didier Gomez da Rosa n'Umutoza mukuru
Simba SC yishimira igikombe cya Shampiyona 2020-2021
Dr Adel Zrane yahamagawe na Simba SC ikomeje kumwifuza
Dr Zrane avuga ko yishimiye cyane urukundo abafana ba APR FC bereka Ikipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages