Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Amagaju FC yafashe icyemezo cyo gutandukana Niyongabo Amars wari umutoza wayo n’abungiriza be, nyuma y’uko atsinzwe na Al Hilal SC ibitego 8-0.
Iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyepfo yatangiye gushaka abatoza bazayifasha by’umwihariko mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko ibanza iri mu mpera.
Mu batoza bari guhabwa amahirwe harimo Afahmia Lotfi wirukanywe na Rayon Sports mu Ugushyingo 2025, nyuma y’umusaruro mubi yagaragaje mu ntangiriro za Shampiyona ya 2025/26.
Mbere yo kujya muri Rayon Sports, uyu mutoza yari yagaragaje ubushobozi bwo gutoza amakipe yo mu ntara, dore ko yafashije Mukura VS guhangana n’amakipe akomeye.
Si we gusa uhabwa amahirwe kuko mu gihe bitakunda hari andi mahitamo kuri iyi kipe itarorohewe muri uyu mwaka. Uwo ni Mark Harrison watoje amakipe atandukanye muri Afurika.
Mark Harrison yatoje amakipe arimo Gor Mahia FC yo muri Kenya, Harare City na CAPS United zo muri Zimbabwe, Township Rollers yo muri Botswana, UD Songo yo muri Mozambique n’izindi.
Umutoza uzahabwa amahirwe yo gutoza iyi kipe, azungirizwa na Mateso Jean de Dieu wamaze kwemezwa n’Amagaju FC.
Amagaju FC yarangije imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, iri ku mwanya wa 17 n’amanota 12, ikaba ari yo kipe ifite umwenda w’ibitego byinshi (17).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!