00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afahmia Lotfi yabajijwe kuri Rayon Sports aryumamaho, avuga intego ze muri Gicumbi FC (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 July 2026 saa 01:20
Yasuwe :

Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, yongeye kugera mu Rwanda nyuma yo guhabwa akazi na Gicumbi FC, yirinda kuvuga ku bibazo afitanye na Rayon Sports, ahubwo agaragaza ko agiye kubaka Gicumbi FC nk’ikipe y’impano z’abakinnyi bakiri bato.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2026, ni bwo Afahmia Lotfi yageze i Kigali, kugira ngo atangire akazi ko gutoza Gicumbi FC yamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri.

Akihagera, yavuze ko agiye kubaka ikipe ya Gicumbi FC mu buryo bushya, akabanza kuganira n’ubuyobozi kugira ngo bumuhe abandi batoza bazafatanya na we.

Ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda ku yindi nshuro. Ni igihugu cyanjye kuko nje kuhakorera ku mwaka wa kane. Mpafite urwibutso kuri buri wese. Muri Tunisia nari ndi kuruhuka, kuko nta yindi kipe nashakaga kujyamo kuko nari mbizi ko nzagaruka mu Rwanda.”

“Nkeneye gutuza neza kuko hano hari abakinnyi bakiri bato ni bo nje gutoza. Kubera Imana byose bizagenda neza. Nzicarana na Perezida tugire ibyo dushyira ku murongo, kuko ubu mfite umwungiriza gusa, ariko tugomba kuzuza imyanya y’abatoza.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yabajijwe kuri Rayon Sports yirinda kugira icyo abivugaho, ati “ibi tubyihorere bizaza nyuma”.

Kuri ubu Lotfi aracyafitanye ibibazo na Rayon Sports itaramwishyura arenga miliyoni 20 Frw nyuma yo kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Lotfi yamvuye mu Rwanda mu Ugushyingo 2025, nyuma yo kugira umusaruro muke mu mezi atatu gusa yatojemo Rayon Sports.

Uyu Munya-Tunisia yari yerekeje muri Gikundiro nyuma yo kumara imyaka itatu muri Mukura VS yafashije kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro mu 2025.

Muri Gicumbi FC, Afahmia Lotfi yabisikanye na Bisengimana Justin werekeje muri AS Kigali gusimbura Mbarushimana Shabani.

Asanze iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yaraguze abakinnyi bashya barimo Bazira Leonard, Ndizeye Eric, Tuyisenge Jean Merveille na Nahimana Jonathan.

Gicumbi FC yari izamutse mu Cyiciro cya Mbere muri uwo mwaka, yasoje Shampiyona ya 2025/26 iri ku mwanya wa 12 mu makipe 18.

Gicumbi FC yakiriye Afahmia Lotfi wageze mu Rwanda ari kumwe n'umuryango we

Video: Munyantore Eric


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages