Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, ni bwo hakinwe Agace ka Kane ka Tour de France 2026, katurutse Carcassonne kerekeza Foix ku ntera y’ibilomtero 181,9.
Iri siganwa ryakinwe bitandukanye n’Agace ka Gatatu, aho abafana bari babujijwe kujya mu mihanda kubera inkongi y’umuriro yari mu Burengerazuba bw’Amajyepfo mu Bufaransa.
Kuri iyi nshuro abafana bari bemerewe kujya ku mihanda gufana amagare, ariko abakinnyi bari bafite akazi katoroshye kuko bakiniraga ku bushyuh budasanzwe, aho bwari bwazamutse kugeza kuri dogere 40°C.
Ni ubushyuhe bwatumye abakinnyi barimo Tadej Pogačar ukinira UAE Team Emirates XRG, bahagarara bakajya gushaka barafu ‘Ice’ zo gushyira mu myenda kugira ngo bigabanyirije ubushyuhe.
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Bufaransa hamaze kubarurwa abantu barenga 2.700 bapfuye bigizwemo uruhare n’ibirimo n’ubushyuhe bukabije. Imibare ikagaragaza ko impfu ziyongereyeho hafi 30%.
Isiganwa ryo kuri uyu munsi ryegukanywe n’Umunya-Denmark, Mads Pedersen ukinira Lidl-Trek, mu gihe isiganwa muri rusange riyobowe n’Umunya-Norvège, Torstein Træen.
Agace ka Gatanu kazakomereza ku wa Gatatu, aho abakinnyi bazahaguruka Lannemezan berekeza Pau ku ntera y’ibilometero 158,3.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!