00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro Pre-Season: Raphael Osaluwe yahesheje igikombe Gatoto imbere ya Perezida wa Rayon Sports

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 22 June 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Imikino y’irushanwa ry’Agaciro Pre Season Tournament yasorejwe ku Mumena kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Gatoto FC yatsinze Brazilians ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’amahane menshi.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi, harimo abatoza, abakinnyi ndetse by’umwihariko n’abayobozi barimo Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Jean Fidèle .

Ikipe ya Brazilians igizwe n’abakinnyi bakomoka mu karere ka Rubavu ni yo yinjiye mu mukino hakiri kare ubwo Sibomana Sultan Bob usanzwe ukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yazaga kungukira mu mupira wa Muhadjili maze agatsinda igitego cya mbere ku munota wa 17 w’umukino.

Uyu musore uvukana na Niyibizi Ramadhan wa APR FC, yaje gutsinda igitego cya kabiri cy’umukino kikaba n’icya kabiri kuri we ubwo mu ntangiriro z’igice cya kabiri yongeraga kunyeganyeza amazamu maze aba basore b’i Rubavu batangira kubyina intsinzi aho bari bizeye igikombe.

Ibintu ariko byaje guhinduka ku Mumena ubwo mu minota itanu gusa ikipe ya Gatoto yazaga kwishyura ibi bitego byombi bitsinzwe na Ibene wagiye mu kibuga asimbuye ndetse na Mucyo Didier watsinze igitego cyateje impaka ahabuze gato ngo umukino uhagarare.

Iki gitego cy’uyu mukinnyi wa Police FC akaba yagitsinze hasa nk’aho yakoreye ikosa myugariro wa Brazilians byatumye iyi kipe ivuga ko ishobora kuva mu kibuga kuko ku bwayo yarimo yibwa cyane ko ngo abategura iyi mikino basanzwe babarizwa muri iyi kipe ya Gatoto.

Amarira y’abahungu bo ku Majengu ariko yaje no kuba menshi ubwo Raphael Osaluwe usoza amasezerano muri Rayon Sports muri uku kwezi, yazaga gutsinda igitego cyiza ku munota wa 87 w’umukino cyatumye ikipe ye yegukana intsinzi ndetse n’igikombe ku bitego 3-2.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri ryahurije hamwe amakipe 10 aho abakinnyi barigaragayemo bari biganjemo abasanzwe bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho baryifashisha nko gukomeza kwitegura imikino ikomeye.

Byabaye ngombwa ko Police yitabazwa
Umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi
Ubwo Gatoto yishyuraga igitego cya kabiri umusifuzo wo ku ruhande yaje guterwa amabuye n'abakunzi ba Brazilians bavugaga ko bari kwibwa
Raphael Osaluwe yashimye Imana nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu
Gatoto FC yavuye inyuma yishyura ibitego bibiri inarenzaho
Habimana Hussein yakinnye imikino mike ajya ku gateba k'abasimbura
Abakunzi ba ruhago bari babukereye ku Mumena
Hategekimana Bonheur na we ntiyanyuzwe n'uko ikipe yabo yibwaga
Jacques Tuyisenge watangiye ari Kapiteni wa Brazilians na we ntiyishimiye uko imisifurire yari iri kugenda
Umukino wabanje guhagararaho iminota aho ikipe ya Brazilians yavugaga ko igiye kuva mu kibuga kubera kwibwa igitego
Byasabye umwanya ngo umukino wongere usubukurwe nyuma y'igitego cyo kwishyura cya Gatoto
Muhadjili Hakizimana ni we wasigaye ari kapiteni w'abanya-Rubavu nyuma yo gusimbuza Jacques Tuyisenge
Itangishaka Blaise yari umwe mu batoza ba Brazilians
Amakipe yombi yabonye uburyo bwo gutsinda ibindi bitego abutera inyoni
Ishimwe Fiston Kapiteni wa Gatoto yacungirwaga hafi na Habimana Hussein Eto'o
Rutahizamu Jacques Tuyisenge ntabwo yashoboye kwigobotora ubwugarizi bwa Gatoto bwarimo abakinnyi basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere
Perezida wa Rayon Sports Uwayezu yari umwe mu bakurikiranye uyu mukino wa nyuma
Mucyo Antha ni we mutoza wa Gatoto FC aho yegukanye igikombe cye cya kabiri
Ba kapiteni bombi Jacques Tuyisenge na Ishimwe Fiston bigeze gukinira ikipe ya APR FC
Gatoto FC yegukanye igikombe yari yiganjemo abanyamahanga
Brazilians batsindiwe ku mukino wa nyuma aho ikipe yabo yarimo abakinnyi nka Tuyisenge Jacques, Hussein Eto, Akayezu, Ndayishimiye Thierry n'abandi
Amakipr yombi yari yambaye ibirango bikangurira abanyarwanda gutora umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame
Hakizimana Muhadjili ntabwo yashoboye gufasha abanya-Brazil gutsinda
Ikipe ya Gatoto FC yongeye kwisubiza igikombe

Amafoto: Bovary

Video: Nix Nathan


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages