00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda kuri Rayon Sports yatwawe igikombe na mukeba w’ibihe byose Kiyovu Sports (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 10 October 2022 saa 04:59
Yasuwe :

Impera z’icyumweru ntizahiriye ikipe ya Rayon Sports yababajwe na mukeba wayo w’ibihe byise Kiyovu Sports wayitwaye igikombe cya Made in Rwanda Cup 2022 ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Impera z’icyumweru ntizahiriye Rayon Sports yababajwe na mukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sports wayitwaye igikombe cya Made in Rwanda Cup 2022 iyitsinze ibitego 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira 2022.

Kiyovu Sports yitwaye neza ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue na Bigirimana Abedi mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyinjijwe na Moussa Essenu.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 94, Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Ndayishimiye Thierry wakoze umupira n’ukuboko.

Aya yari yo mahirwe ya nyuma kuri Rayon Sports ndetse uhereye ku bakinnyi, abatoza n’abafana bari bategerezanyije n’amatsiko menshi kureba niba atanga umusaruro.

Ntibyaje kugenda neza kuko Umurundi Mbirizi Eric wagiriwe icyizere cyo gutera penaliti yayikubise igiti cy’izamu ivamo.

Iyo yinjira byari guha Gikundiro kugaruka mu mukino ndetse ikaba yanabona amahirwe yo kwegukana intsinzi kuko hari guhita hitabazwa penaliti.

Mbirizi Eric nyuma yo guhusha iyi penaliti yakomeje kwicara akanya atumva ibimubayeho, aza guhashwa guhaguruka na Paul Were.

Abafana ba Rayon Sports bahise batakaza icyizere bashenguwe n’ifirimbi ya nyuma yavugijwe n’umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima.

Mu gihe abafana ba Gikundiro bari bubitse imitwe hasi, aba Kiyovu bari mu bicu bishimira intsinzi ndetse n’igikombe begukanye bagikuye mu maboko ya mukeba.

Ibyishimo by’abafana b’Urucaca byanatumye bapfumbatiza Kapiteni wabo, Kimenyi Yves amafaranga mu kumushimira ko yitwaye neza muri uyu mukino wongeye guhesha ikuzo ikipe y’i Nyamirambo.

Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto yakusanyije amwe mu yaranze umunota wa nyuma w’umukino yerekana agahinda abakinnyi ba Rayon Sports batewe no gutsindwa.

Byatangiye kare ubwo Onana Esomba Willy yagiraga imvune agasohoka mu kibuga
Onana yasohotse mu kibuga akandagira ashinyirije nyuma y'imvune yagize. Uyu mukinnyi nk'umwe mu bagenderwaho muri Rayon Sports yari yitezweho kuyifasha kwitwara neza
Yagize ikibazo cy'imvune bituma adakomeza umukino
Ku rundi ruhande, Abayovu bo bari mu byishimo byo kwishimira intsinzi
No mu bihe bikomeye buri wese akenera umuhumuriza akamubwira ko atari iherezo, imbere hashobora kuba heza
Agahinda kari kenshi nyuma yo kureba ikipe ye inanirwa kwikura imbere ya mukeba
Kwakira gutsindirwa ku mukino wa nyuma bisaba inkomezi
Abafana ba Rayon Sports bari bahagaritse imitima ubwo penaliti yari igiye guterwa
Burya ubu-Rayon buravukanwa. Uyu yatangiye gutozwa gufana akiri umwana kugira ngo azabikuriremo
Ku ntebe y'abasimbura abarimo Onana wari wasohotse mu kibuga yavunitse, bubitse imitwe hasi nyuma yo kubura amahirwe ya nyuma yabonetse kuri penaliti
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, ategereje kureba ikiva muri penaliti yatanzwe umukino ugana ku musozo
Mbirizi Eric yahagaze ku mupira neza yitegura gutera penaliti
Kimenyi Yves yafashe umupira awushyikiriza Mbirizi Eric
Yayiteye neza, umunyezamu ajya mu ruhande rutandukanye n'aho umupira wagannye ariko ku bw'amahirwe make ukubita igiti cy'izamu uhita urenga
Abakinnyi ba Kiyovu Sports ntibiyumvishaga uko Mukansanga Salima yatanze penaliti ku munota wa nyuma w'inyongera
Mbirizi Eric wari wicaye hasi ni we wahise ahabwa penaliti ngo ayitere
Paul Were agerageza guhagurutsa Mbirizi Eric wari umaze guhusha penaliti
Mbirizi Eric yazamuye amaboko yibaza ibyamubayeho ari ibiki. Ni ko Paul Were yakomezaga kumukomeza no kumuhumuriza
Aha ifirimbi ya nyuma yari ivugijwe. Moussa Essenu yubitse umutwe hasi mu kibuga
Kwakira ibyamubayeho byanze bisaba ko mugenzi we Paul Were amuhagurutsa
Aha ifirimbi ya nyuma yari ivugijwe. Moussa Essenu yubitse umutwe hasi mu kibuga
Mbirizi Eric nyuma y'umukino yari yabihiwe. Nta byishimo byari bimuri ku maso
Mbirizi Eric yicaye mu kibuga hasi ubona ko kwiyakira byamugoye
Ndekwe Félix mu kibuga hagati nyuma y'agahinda yari amaze guterwa na mukeba
Yicaye ariyumvira umwanya munini
Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yihanganisha Musa Essenu nyuma y'umukino. Na Dr Mugemana Charles uvura abakinnyi yari ababaye
Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles ni we waje gukomeza rutahizamu Moussa Essenu wari wacitse intege atumva ibimaze kumubaho
Kimenyi Yves asuhuza Rwaka Claude wahoze ari umutoza we muri Kiyovu Sports
Bahoberanye bishyira kera...
Kimenyi Yves yashimiwe n'abafana, anahabwa amafaranga mu kumwereka ko banyuzwe n'uko yitwaye
Abafana ba Kiyovu Sports bapfumbatije kapiteni wabo amafaranga
Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yasazwe n'ibyishimo
Mbirizi Eric ashobora kuba yagize ijoro rirerire nyuma yo guhusha penaliti

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages