Rutanga yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibihe atazibagirwa muri uyu mwuga yari amazemo imyaka 15.

Ubwo yari abajijwe ikimubabaza kuba yarasezeye atagezeho, Rutanga yagize ati “Icya mbere ni ukudakina hanze y’u Rwanda. Bitavuze ko ntabonye amahirwe kuko nko kujya muri Gor Mahia byarapfuye, Yanga yo byanze ku munota wa nyuma.”

“Ikindi ni ukuba ntarajyanye Amavubi mu Gikombe cya Afurika. Ni ibyo navuga nsoje ntagezeho ariko iyo bikunda byari kuba ari byiza cyane mbese byuzuye.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko umukino wamushimishije kurusha indi, ari ubwo Rayon Sports yabonaga itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup mu 2018 nyuma yo gusezerera Costa de Sol.

Yavuze ko uwamubabaje ari umukino Amavubi yatsinzwe na Libya muri CHAN, akabura itike yo gukomeza muri kimwe cya kane.

Rutanga kandi yagaragaje ko ibitego bya ‘coup franc’ yatsinze Gor Mahia mu matsinda ya CAF Confederation Cup n’icyo yatsinze Kiyovu Sports ari byo byamushimishije cyane kurusha ibindi.

Ubwo yari abajijwe abakinnyi bamugoraga iyo bahuye, yavuze ko barimo Héritier Luvumbu.

Ati “Byaterwaga n’umukino ariko abakinnyi twahuraga bakangora ni Héritier Luvumbu, Joackiam Ojera na Ismaïla Diarra we ni cyane mu myitozo, twatahaga twashyizeho urubura.”

Rutanga yagaragaje ko ikipe y’abakinnyi beza bakinanye igizwe n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Haruna na Ismaïla Diarra.

Uyu mugabo ngo yatunguwe n’urukundo yeretswe ubwo yatangazaga ko yahagaritse gukina kuko hari n’abamwoherereje ubutumwa bumukora ku mutima akazenga amarira mu maso.

Rutanga ababazwa no kuba yarasezeye ruhago atajyanye Amavubi mu Gikombe cya Afurika
Rutanga ababazwa no kuba yarasezeye ruhago atajyanye Amavubi mu Gikombe cya Afurika
Rutanga Eric yagaragaje ko ibihe yagiriye muri Rayon Sports aribyo byiza kurusha ibindi
Rutanga Eric yagaragaje ko ibihe yagiriye muri Rayon Sports aribyo byiza kurusha ibindi
Rutanga yavuze ko Ismaïla Diarra ari umwe mu bakinnyi bamugoraga nubwo bakinanaga
Rutanga yavuze ko Ismaïla Diarra ari umwe mu bakinnyi bamugoraga nubwo bakinanaga
Rutanga yavuze umukino Rayon Sports yasezereye Costa do Sol ariwo wamushimishije kuruta indi
Rutanga yavuze umukino Rayon Sports yasezereye Costa do Sol ariwo wamushimishije kuruta indi