Iri rushanwa rizakinirwa kuri Stade Amahoro i Remera, ryatangijwe n’umukino wahuje APR FC na AS Kigali warangiye Ikipe y’Ingabo itsinze iy’Abanyamujyi ibitego 2-0 bya Maxime Sekamana na Issa Bigirimana.
Nyuma yawo Rayon Sports ifite igikombe cy’umwaka ushize na Police FC yasoje ku mwanya wa kabiri nabo bahise bacakirana mu mukino watangiye amakipe yombi akinira hagati cyane ariko acunganwa yirinda ko hari iyaca indi mu rihumye ikayinjiza igitego.
Umukino wakinwe imvura iri kujojoba mu kirere cya Kigali, igice cya mbere kigiye kurangira umuzamu wa Police FC, Nzarora Marcel, yagize ikibazo ahita asimburwa na Bwanakweli Emmanuel.
Amakipe yombi yarangije iminota 45 anganya 0-0 mbere y’uko mu cya kabiri Rayon Sports iza yiminjiyemo agafu. Police FC yakomeje kotswa igitutu yaje kwinjizwa igitego cyatsinzwe na myugariro Mugabo Gabriel ku mupira wari uvuye muri koruneli yatewe na Kwizera Pierrot ku munota wa 70 ari nacyo rukumbi cyatandukanyije impande zombi.
Mu bihembo, amakipe yitabiriye iri rushanwa yagenewe harimo miliyoni eshatu zo gutegura imikino uko ari itatu; izaryegukana ikazahabwa izindi eshatu, iya kabiri ikazabona miliyoni ebyiri naho iya gatatu ikazatahana miliyoni imwe bivuze ko amakipe azasangira miliyoni 18 hagati yayo.
Uretse amakipe, hazanahembwa umukinnyi mwiza w’irushanwa, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi ndetse n’umuzamu mwiza buri umwe akazahabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga azinjira ku bibuga azashyirwa mu “Agaciro Development Fund”.
Rayon Sports niyo yegukanye irushanwa ry’Agaciro ku nshuro ya mbere, mu gihe AS Kigali ifite igikombe giheruka mu 2015.
Uko indi mikino yose izabera kuri stade Amahoro iteganyijwe:
Tariki 13 Nzeri 2017
– As Kigali vs Rayon Sports 13:00”
– APR FC vs Police 15:30”
Tariki 16 Nzeri 2017
– Police vs As Kigali 13:00”
– Rayon Sports vs APR FC 15:30”
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre



















TANGA IGITEKEREZO