00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AgDF: Isonga na Espoir zavuye mu irushanwa, APR na Etincelles mu mayira abiri

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 11 August 2015 saa 05:14
Yasuwe :

Isonga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri na Espoir FC zamaze kumenyesha FERWAFA ko zitazitabira irushanwa ryo kongera umusanzu mu kigega cy’Agaciro Development Fund, APR FC yo ntiratangira imyitozo mu gihe Etincelles baza kubyigaho mu nama iterana kuri uyu wa Kabiri.

Amakipe 16 niyo yagabanyijwe mu matsinda ane y’irushanwa rigamije kongera umusanzu mu kigega cy’Agaciro Development Fund rizatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 – 30 Kanama 2015.

Isonga FC yatumiwe nta mukinnyi n’umwe ifite

Nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri, Isonga FC yatakaje abakinnyi benshi bagiye mu yandi makipe n’abasigaye bajya mu biruhuko nkuko Muramira Gregoire, Umuyobozi w’iyi kipe yabitangarije IGIHE.

Muramira avuga ko bamenye ko bazitabira iri rushanwa binyuze mu itangazamakuru ariko ahita amenyesha Umunyamabanga wa FERWAFA ko bitashoboka ko baryitabira kuko nta bakinnyi bafite.

Umuyobozi w'Isonga FC avuga ko abakinnyi benshi bagiye mu yandi makipe abasigaye bakiri mu biruhuko

Yagize ati “ Ubu nta mukinnyi Isonga FC ifite keretse niba ari njye uzakina, gusa twifuzaga kuryitabira.”

Isonga FC yari mu itsinda A rigizwe n’amakipe yo mu mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba yari guhura na Police FC.

Uyu muyobozi avuga ko shampiyona irangiye abakinnyi benshi bagiye mu yandi makipe, nka Rayon Sports yatwaye umunani, Police FC batatu na Musanze ifite babiri abasigaye bari mu biruhuko.

Mu gihe hataramenyekana igihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangirira, Isonga FC igiye gutangira gushaka abakinnyi bari munsi y’imyaka 17 bazayikinira umwaka utaha, iteganya ko abenshi bazava muri Airtel Rising Stars.

Inama: Etincelles irafatira umwanzuro kuri uyu Kabiri

Kimwe nk’Isonga FC, Etincelles nayo yamanutse mu cyiciro cya kabiri yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere ariko ntibarafata umwanzuro niba bazitabira iyi mikino izatangira kuwa Gatandatu aho bagombaga gusura Gicumbi.

Turatsinze Amani, Umuyobozi wa Etincelles avuga ko abayobozi ba FERWAFA babahamagaye babasaba kwitabira iri rushanwa babasubiza ko babanza kubyigaho mu nama iba kuri uyu wa Kabiri.

Ubuyobozi bwa Etincelles burakora inama kuri uyu wa Kabiri yo kumenya niba bazitabira iri rushanwa

Yagize ati " Twatangiye imyitozo ariko ni ibintu tugomba kubanza kwigaho mu nama dufite kuri uyu wa Kabiri kandi dutegereje no kubona ubutumire bwanditse."

Etincelles yasoje umwaka ushize w’imikino ari iya 13 mu makipe 14 yakinnye shampiyona, yatsinze imikino itatu, itsindwa 14 muri 26 bakinnye.

APR FC mu mayira abiri

Mu minsi ishize twari twanditse ko APR FC ishobora kudakina iri rushanwa ry’Agaciro Development Fund kuko abakinnyi bayo 14 bari bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi wari kubera muri Ecosse ugakurwaho naho abasigaye bakitabira imikino ya gisirikare izabera muri Uganda.

Nubwo twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga wa APR FC ntiyitabe telefone ye igendanwa, nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup abakinnyi bamwe bagiye mu biruhuko abandi basanga bagenzi babo mu myitozo.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bari kwitegura kujya Uganda, umutoza ari mu biruhuko na bamwe mu bakinnyi bari muri CECAFA Kagame Cup

Kuri uyu wa Kane nibwo bamwe mu bakinnyi ba APR FC bazahaguruka i Kigali berekeze i Kampala muri iyi mikino ihuza amakipe ya gisirikare muri Afurika y’Iburasirazuba izatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 isozwe tariki ya 27 Kanama 2015.

Byari biteganyijwe ko APR FC itangira imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2015 mu gihe ari nabwo nta gihindutse umutoza Dusan Dule yaba agarutse mu Rwanda avuye mu biruhuko.

Espoir FC yamenyesheje FERWAFA ko bashyize imbaraga nyinshi mu gutegura shampiyona batazaboneka kuva kuwa Gatandatu mu irushanwa ry'ikigega Agaciro

APR FC izahura na Bugesera mu mikino yo mu itsinda A ry’Agaciro Development Fund itsinze ikine muri ¼ cy’irangiza na Police FC kuko Isonga yikuye mu irushanwa.

Amakuru agera kuri IGIHE.com ni uko Espoir FC yamenyesheje FERWAFA ko bari gushyira imbaraga mu gutegura shampiyona mu gihe bari kuzahura n’Amagaju kuwa Gatandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages