00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AgDF: Kiyovu Sports yishyuye Sunrise, Mukura VS inyagira Amagaju

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 15 August 2015 saa 10:24
Yasuwe :

Kiyovu Sports yakinnye idafite umutoza mukuru yagomboye igitego yatsinzwe na Sunrise imbere y’abafana bayo mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund naho Mukura VS inyagira Amagaju ibitego 4-0 i Muhanga.

Nyuma yo kwemeza kuwa Kabiri Umunyanigeria Samuel Amamba nk’umutoza akaza kubura ibyangombwa, Kiyovu Sports imaze icyumweru itangiye imyitozo yabanje gutsindwa igitego na Sunrise cya Ally Moussa Sauva wahoze ayikinamo.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Sunrise yarushije Kiyovu Sports cyane guhanahana imipira hagati mu kibuga byagabanutse uko umukino wigiraga imbere.

Kiyovu Sports yaje kubona uburyo bukomeye ubwo ba myugariro ba Sunrise bakuraga umupira mu rubuga rwabo uhura na Havugarurema Jean Paul “Laro” baguze muri Rayon Sports aragombora.

Mulisa Jimmy utoza Sunrise yemeje ko ibyo yari yasabye abakinnyi babikoze mu gihe Bagumaho Hamissi wungirije muri Kiyovu Sports yizera ko bazitwara neza mu mukino wo kwishyura kuwa Mbere i Rwamagana kuko bazongeramo abakinnyi bashya.

Umukino wo mu itsinda ry’amakipe y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Mukura VS yanyagiye Amagaju ibitego 4-0 mbere yo guhura na Rayon Sports. Iyi kipe y’akarere ka Huye kabaye aka mbere mu kwesa imihigo yatsindiwe na Hakizimana Muhajili, Amani Mkeshe, Nshimiyimanna Ibrahim n’umunyezamu Shyaka Regis watsinze penaliti.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi ubanza w’irushanwa ry’Agaciro Development Fund

Amakipe y’Amajyepfo n’Iburengerazuba

Mukura VS 4-0 Amagaju

Rayon Sports yaruhukijwe

Amakipe y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru

Marines 0-1 Musanze

Gicumbi 2-2 Etincelles

Amakipe y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali

Itsinda A

Police 1-0 Bugesera

APR yaruhutse

Itsinda B

AS Kigali 2-0 Rwamagana

Kiyovu 1-1 Sunrise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages