Rayon Sports yakinishije benshi mu bakinnyi bashya n’abandi batabonye umwanya uhagije wo gukina mu mwaka ushize w’imikino barangije shampiyona bari ku mwanya wa gatanu.

Rayon Sports yabonye penaliti umukino utangira, Senzira Mansour ateze Sengiyumva Moustapha umusifuzi Munyemana Hudu atanga penaliti yinjijwe na Ndacyayisenga Alexis wahoze akinira Isonga.

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric uri mu ikipe y’igihugu ntiyakinnye kimwe n’abandi nka Tubane James, Kwizera Pierre, Uwambazimana Leon, Peter Otema, Kanamugire Moses na Ndikumana Bodo baheruka gusinyisha imyaka ibiri.

Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndacyayisenga Alexis maze iyi kipe yari iyobowe na Kasereka Fabrice ibona umwanya wa gatatu nubwo mu 2012 bari batsinze Mukura VS begukana iri rushanwa.